Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] byari byitezwe na benshi ko agiye gushyira hanze Album nyamara amakuru akomeje kujya hanze ni uko itari hafi aha.
Iminsi ishize atari mike Bruce Melodie avuga ko yamaze
kunoza indirimbo zigera kuri 16 zizaba zigize Album yise ‘Sample’.
Zimwe mu ndirimbo akaba yaranamaze kuzitangaza nka Colorful
Generation yamubujije ibitotsi akayandika ijoro ryose.
Hakaza Narinziko Uzagaruka yanditse yishyize mu mwanya wa
mushiki we inganzo yayo ikaba ishingiye ku rupfu rw’umubyeyi wabo muri 2012.
Ndetse nk'uko bigaragara mu itangazo riheruka gushyirwa
hanze na 1:55AM iyi Album berekana ko ihari ariko bakavuga mbere yayo azabanza
gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Sowe’.
Ibi bikaba bishimangira amakuru y'uko uyu mugabo nta gahunda
afite yo kuyishyira hanze mbere y’ibitaramo azakorera mu Burayi mu Bwongereza n’u
Bubiligi aho icya nyuma kiri muri Nyakanga.
Bivuze ko abibwiraga ko izajya hanze muri iyi Gicurasi
bakura amerwe mu isaho ndetse siyo ya mbere yaba itinze kuko iya The Ben igiye
kumara hafi ikinyacumi Abanyarwanda bayitegereje.
TANGA IGITECYEREZO