RFL
Kigali

Alex Dusabe yakoze igitaramo gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge abagera kuri 60 bakira agakiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2018 18:26
0


Umuramyi Alex Dusabe uri mu bafatiye uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 30/12/2018 yakoze igitaramo gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge, abantu bagera kuri 60 bakira agakiza.



Iki gitaramo cyabereye kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara. Ni igitaramo cy’uburyohe cyaranzwe no guha Imana amashimwe byakozwe n’abitabiriye iki gitaramo, abapasiteri ndetse n’abahanzi batandukanye barimo Alex Dusabe, Papi Clever, Dominic Ashimwe, korali Shalom ndetse na korali Siloam n’abandi bahesheje umugisha benshi bitabiriye iki gitaramo.

Alex Dusabe

Alex Dusabe yanyuzwe cyane n'imigendekere y'iki gitaramo

Iki gitaramo cyatanze umusaruro ukomeye dore ko abagera kuri 60 bakiriye agakiza batangira urugendo rugana mu ijuru. Alex Dusabe yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo yise ‘Yesu Kritso ni imbaraga zibatura by’ukuri’ mu ntego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge. Uwatanze ubuhamya bwo kurwanya ibiyobyabwenge, yavuze ko yabikoresheje igihe kinini akaza kubireka binyuze mu kugirirwa neza n’Imana. 

Alex Dusabe

Abitabiriye iki gitaramo bizihiwe cyane bashyiraga hejuru intebe.

Muri iki gitaramo, Dominic Ashimwe yaririmbye indirimbo zitandukanye, ‘Amashimwe’ yazamuye ubwamamare bwe, yasohotse mu myaka itatu ishize, yaririmbye kandi indirimbo ‘Ndishimye’ ndetse na ‘Wambereye imfura’ yaririmbye abakirisitu bagashyira intebe mu kirere bishimira umuziki w’uyu mukozi w’Imana urangwa n’ubutumwa bwomora imitima ya benshi.

Alex Dusabe

Alex Dusabe mu gitaramo yakoreye ku Kimisagara

Alex Dusabe wateguye iki gitaramo yaririmbye indirimbo nka “Ni nde wamvuguruza”, “Umuyoboro” yakunzwe bikomeye ndetse na “Kuki murira” n’izindi nyinshi. Benshi bishimiye bikomeye gufatanya na Alex Dusabe kuririmbana indirimbo ze zahembuye abatari bacye hirya no hino mu gihugu no mu karere. Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo korali Shalom yo muri ADEPR Gakinjiro ndetse na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke.

KANDA HANO UREBE ALEX DUSABE ARIRIMBA MURI IKI GITARAMO

ANDI MAFOTO:

Alex DusabeAlex Dusabe

Alex Dusabe

Dominic Ashimwe mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye Kimisagara.

Alex Dusabe mu gitaramo yateguye mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Ni igitaramo cyaranzwe n'amashimwe kuri benshi.

Korali Siloam mu gitaramo yatumiwemo na Alex Dudsabe

Papy Claver mu gitaramo cya Alex Dusabe

Bahembukiye cyane muri iki gitaramo

Abagera kuri 60 bakiriye agakiza muri iki gitaramo.


Shalom choir yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Uwatanze ubuhamya avuga ko uko yaretse gukoresha ibiyobyabwenge.

Alex Dusabe

Bahagiriye ibihe bitazibagirana

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND