RFL
Kigali

Ali kiba n’umufasha we bibarutse imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 15:39
0


Umunyamuziki Ali kiba uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse imfura ye n’umufasha we Amina. Ali Kiba na Amina barushinze muri Mata 2018 mu birori bikomeye byabereye i Mombasa na Dar es salaam.



Ikinyamakuru Baraka FM cyanditse ko abaye umwana wa Gatanu Ali Kiba abyaye. Ni mu gihe Tuko.co.ke yo muri Kenya yo yanditse ari ko umwana wa Gatandatu kuri Ali Kiba. Umunya-Kenya Amina umufasha wa Ali Kiba, yibarutse uyu mwana mu gitondo cy’uyu wa 28 Gashyantare 2019.

Ali kiba yashyize kuri konti ya instagram, amashusho agaragaza abana bamushimira. Kuri konti ya snapchat yashyizeho ifoto igaragaza akaguru kw’umwana we w’umuhungu. Yanditse ati “Ikaze mwana wanjye. Inyenyeri yavutse.” 

Ali Kiba yibarutse umuhugu.

Ali Kiba yarushinze kuya 19 Mata 2018 na Amina ufite inkomoko muri Kenya. Ni ubukwe bwaranzwe n’imihango y’idini ya Islam bwabereye muri Kenya mu mujyi wa Mombasa. Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND