RFL
Kigali

Aline Gahongayire yishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda ngo ntiriri ku rwego rwe, anavuga uburyo yamaganye ubuhanuzi bw’umugabo w’umusaza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2019 15:26
25


Aline Gahongayire ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse benshi batangiye kumumenya cyane ubwo yakinaga muri filime ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’ yakunzwe cyane mu Rwanda. Mu buhamya aherutse gutanga, yavuze uburyo yagiye azamuka, iby’amagambo y’abantu n’uburyo atari ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda.



Aline Gahongayire yatanze ubu buhamya tariki 19 Mata 2019 mu gikorwa cyiswe 'Because there is hope' cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Mu buhamya buri kuri Interineti ku rubuga rwa Youtube bwashyizweho na Himbaza TV, Aline Gahongayire ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'Ndanyuzwe', yatangiye ashima Imana, akomereza ku buhamya bw’ubuzima bwe.

Yavuze ko yahoze yifuza kuba izahabu ikaba ariyo mpamvu yanyuze mu muriro. Yavuze ko ashimira Imana cyane ibintu byose byagiye bimubaho mu buzima bwe, anashimangira ko afite ama contracts menshi bidaturutse ku kuba ari umukobwa wa Majyambere, umwe mu bagabo bazwi mu Rwanda batunze amafaranga menshi mu myaka yatambutse.

Yagize ati “Navutse papa wanjye ari millionaire ugura indege tugenda i Burayi… nyuma ya Jenoside nza kwisanga twari abana benshi nsigarana na mama akajya andeba akabona ndi nk’igisebe….Afite ibikomere bya papa, afite ibikomere bya Jenoside, njyewe ndi igisebe... noneho n’abandi bakavuga bati ‘dore icyana cy’umugore’ ariko uzi, icyana cy’umugore uyu munsi ni igistar (icyamamare).”

Alga

Aline Gahongayire ngo akunda indabyo cyane kuko yajyaga azikoresha imyenda yamucikiyeho bituma yiyigisha kuba umu designer

Yavuze mu buryo burambuye ubuzima bukomeye yanyuzemo ndetse n’uburyo yagiye aho batoranyiriza abakinnyi bazakina mu Kigeragezo cy’Ubuzima aherekeje abandi ariko bikarangira ari we ubaye umukinnyi w’Imena. Yageze ubwo agaruka ku by’urugo rwe rwasenyutse, ubukwe bw’agatangaza yakoze n’uburyo yapfushije umwana we w’imfura abantu bakamuvuga. Yavuze ko abarokore bagenzi be nabo bamuvuze, ndetse n’itangazamakuru.

Ashimangira ko abamuvuze bose bahisemo kuba abagaragu be ndetse ngo Yesu yamubwiye ko ibintu bizamufasha ari ukubabarira, kwibagirwa no gukomeza ubuzima bwe. Uko abantu bakomeje kumuvuga, ngo yageze ubwo asaba Imana kumuzamura ikamujyana muri Amerika. Aline yabajije abari bamukurikiye ati “Sindi mwiza? Muvugishe ukuri…n’ubwo utabivuga, I know that I am beautiful (ndabizi ko ndi mwiza).” Ibi yabivuze ashaka kuvuga uburyo ngo yirebaga mu ndorerwamo akiha icyizere ko ibintu bizagenda neza kandi akaba ari we muyobozi w’ubuzima bwe, ibyo abantu bavuga byose.

Ati “Kubera ko nabashije kwigenzura mu buzima, ibyo abandi bavuga ni blah blah…nta muntu ushobora kumpanurira ntabyihanuriye…Last Friday nagiye ahantu barampanurira ngo ‘Imana igiye kuguha umugabo w’umusaza’ nti ‘mutware’… ngo ‘Imana inyeretse umugabo w’umusaza’ ngo imyaka 60 nti ‘Uwo nguwo Imana imutembereze’… why? Hari umu beau gars ntegereje, after all I’ve been through, hari umu beau gars ntegereje... hari umuntu ufite ijambo ntegereje...hari umuntu tuzajya tuzana mukavuga ngo ‘mwabonye husband wa Aline?’”

KANDA HANO WUMVE UKO ALINE GAHONGAYIRE YISHONGOYE KU MARADIYO YO MU RWANDA

Aha niho yahise akomereza avuga iby’uko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko ibibazo by’isenyuka ry’urugo rwe n’ibijyanye no kongera gushaka umugabo yabibajijwe na VOA. Ati “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe. Buriya njyewe nawe twaganira (yabwiraga umwe mu bari aho)…umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ‘jya kureba dessin anime’…Tom and Jerry”.

Aline Gahongayire akomeza avuga ko abamuvuze bihoye ubusa kuko batari bazi icyo Imana yari imuteguriye. Yanabwiye abantu kutazatangara umunsi azaba yaguze indege ngo kubera ko mu bibazo bye yiyibagiwe agafasha abantu bababaye, Imana ikaba ishobora kumuha umugisha mu buryo abantu batiteguye. Ubu butumwa burebure bwa Aline Gahongayire bwashyizwe kuri interineti mu mpera z’icyumweru gishize.

Kanda hano urebe 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco5 years ago
    Yavugishije ukuri ariko Imana yaramuzamuye rwose kd nibyo iyo wakoreye Imana iraguhemba ntakindi irebyeho .....Aline azi gukorera umugisha rwose ntago Imana yamuvaniramo aho .... Gusa bavandimwe kuvuga umuntu ari mukigeragezo sibyiza iyo udashoboye kumusengera uraceceka ....Aline be blessed kd ibyiza biri mbere wowe komeze kubana neza n'Imana gusa
  • Franko5 years ago
    Ni byiza ko umuntu avuga ibyo Imana yamukoreye ariko ibi byo kwishongora ku bantu byo sibyo.Ikindi Aline Gahongayire avuga ko nta cyaha cg ikosa Imana itababarira ndetse akanabyigisha ko abantu bakwiye kubaha Imana no kubabarirana ariko kugeza ubu we yemeza ko adashobora kubabarira umugabo we;izi nyigisho ziba zihabanye aba ari nka bya bindi byo kuvuga ngo mwumve ibyo mvuga ariko ntimukore ibyo nkora.
  • kibwa25 years ago
    Ategereje umu beau gars!? burya nanjye sinkihebye da reka ntegereze nzabona Nzarongora Miss!!
  • Dudu5 years ago
    None se ko Imana yamusabye kubabarira,nkaba ndeba inzika yaramugize imbata???gufasha?Bibiliya iravuga ngo icyo akaboko k'iburyo gakoze ak'ibumoso ntikakabimenye.guca bugufi ntako afite pe
  • Mimi5 years ago
    Ariko iyo Aline avuga ngo Imana yakoze, aba yumva nta soni afite. Aline ujya mu bapfumu. Uyu mupagani mubi. Utwara abagabo b'abandi. Ibyo by'Imana yirirwa avuga ni ibyo kugira ngo akomeze ye ecroquer. Aline n'ibinyoma bye. Ubwo rero mwavuze ngo yishongoye? Aline ni umwibone mubi. Ngo Isango star..Aline se afite iki kuburyo isango ayirenze? Ariko mwa banyamakuru MWe kuki mudacukumbura, hazagire ushaka kumenya Aline uwo ariwe muzumirwa gusa.
  • Rudasingwa5 years ago
    Ubwo se arakiranutse?amagambo ye yuzuyemo inarige siko Imana ikora yige guca bugufi areke amagambo y'inarige no kwibona nta gukiranuka kuri mubyo yavuze!
  • tchideux ruga5 years ago
    bjr,mukurikire ubwo buhamya kuri utoube nta bwibone burimo burya umuntu iyo akwiganira Inkuru Umuntu yavuze n uyumva nyirubwite arimo kuyivugira ntibyumvikana kimwe.Naho Mimi reka nkubaze mu bapfumu niba mwarahuriyeyo ,ibyo gutwara abagabo ba bandi mukaba mwarabibanagamo aho niba utabeshya byaba Ari ukuri ariko niba warabyumvanye abandi Uramenye.Nawe witekerejeho ibyo bajya bakuvuga bakubeshyera,tuge twemeza ibyo twabonye n amaso yacu naho abantu bo bamwe ni babi cyane.Be blessed Aline.
  • Tamanga5 years ago
    Yooo,Aline mumusengere nukuri kuko iyo umuntu yaciye mubigeragezo bingana kuriya hari igihe acikwa ,ahubwo uwamwegera akamugira inama yukuntu azahora avuga kuko n'ejo n'ejobundi itangazamakuru azarikenera kdi Aline harigihe Imana ijya yemera tukavurwa ,tugahura nibibazo igaceceka.Hahirwa uwihanganira ibimugerageza.
  • Lany5 years ago
    Aline nsanzwe nzi ko ugira ubwenge buke ariko none ushyizeho akadomo. Uri igicucu gusa nta kindi navuga. Washington DC, ukodesha inzu ukagenda utishyuye amazi n'umutekano, na poubelle yuzuye urugo. Ubwo wagiye ureka ubucucu ko tuba twakugiriye ibanga, ubwishongozi bwawe ntibutumye mvuga ubugoryi bwawe. Gahima niwe wari waragowe wagushatse azi ko azanye umugore agasanga yazanye umustar wirirwa muri make-up na vernis.
  • claudiii5 years ago
    ahubwo aracyafite igikomere gikomeye acyeneye aba mu counsellinga kuko kwishogora sibyiza
  • kiki5 years ago
    Nina aruku bimeze umwuka warenze Gigipimo.Namusabira gutunga umutima nkuwari muri Kristo
  • Boss5 years ago
    Ibyo uwo mugore avuze ntabivugiye kuri radio yo mu Rwanda?gukira byibagiza gukinga koko,arirata NGO ni mwiza ubwiza afite ni buhe ko ashaje ,gusa ntakundi yabigira atiyemeye
  • Dj5 years ago
    Umugabo wakize ikikigore numunyamugisha pe. Afite ubwibone bwuzuyemo ubujiji. Usibye niyimbesile na Nabayobozi bakuru bigihugu nka president akoresha press conference . Ngo NY city hhhhaaa erega arabivuga yibyiringira nkaho bidasanzwe. Bene nkaba bibone nibo batubuza kujya munsengero kuko habamo abantu babi kututa abo muri za nught clubs cg mutubari
  • Kamina5 years ago
    Gabanya ubwirasi no kwishongora. Ndabona ntaho utaniye na so Majyambere! Aba beau gars wibazako bacyeneye ibikecuru nkawe?
  • gjbchj5 years ago
    Arambabaje numvishe kobasigaye asengera ku mwe escrot sultan wirirwa nawe yishongora ngo azagura indege.nawe ngo azayigura,hahahahaha gabanya kwiyemera utazabura numusaza ngo utegereje beuagars
  • Bb5 years ago
    Sha Aline,, urumwibone cyaneee rwose!!! Ibintu uvuga ntaho bihuriye nogukizwaa kbsa,, nge ntago nkwemera nagato!! Language yawe nta Christo urimo!! Reka kuvanga rwose wishushanyaa indoro yawe nimvugo yawe birakugaragaza nezaa.
  • Kelly 5 years ago
    Ohh my God mbega imvugo yumu kristo. Ndumiwe pe Aline rwose ino si inyigisho Ibibazo byose waciyemo ntibikwemerera guhagarara imbere yabantu ngo uvuge amagambo nkayo
  • Vanessa5 years ago
    Reka kwikina wa gikecuru we
  • fillette5 years ago
    Gusa niba koko ibyo nsomye ariko biri,arukuri,Aline ndakugira inama yokwakira umwami numukiza ubundi bushya,ikindi ugafata igihe cyo gusenga Imana ikaguha Guca bugufi rwose.kuko nibutse and I amagambo nunvishe yavuganye numunyamakuru bamubaza ibyo gutandukana numugabo we.biteye ubwoba pe
  • Bonjour 5 years ago
    Nyamara uyu mugore muramuhora ubusa kuko maze igihe nkurikira ibyo avuga sanga afite ikibazo gikomeye ntimukamurenganye ale été kwitabwaho yohagararaho ariko kuva yatana numugabo ubona yaracanze rero nawe siwe mumubabarire.





Inyarwanda BACKGROUND