RFL
Kigali

Alliah Cool aherekejwe n'umubyeyi we na DJ Phil Peter basangiye n’ababyeyi mu bitaro bya Kibagabaga-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/05/2024 18:09
0


Isimbi Alliance [Alliah Cool] yahisemo kwizihizanya isabukuru y’amavuko y'imyaka 35 n’ababyeyi bari mu bihe bitaboroheye byo kurwara no kurwaza abana.



Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 ku munsi Alliah Cool yizihirijeho isabukuru y’imyaka 35 yabonye izuba mu 1989.

Alliah Cool yabwiye inyaRwanda ko yishimiye kwizihiza isabukuru y’amavuko, yongeraho ati: ”Ikindi ni uko nahisemo neza kuba nakwizihiza uyu munsi ndi kumwe n'aba Mama batamerewe neza.”

Impamvu yabimuteye ayisobanura agira ati: ”Kuko ndabizi ndi umu Mama nanjye ndabizi kuba umuntu yarwaza umwana cyangwa akarwara we nk’umu Mama, ariko na none nibaza ko umuntu uri muri icyo kibazo agize urukundo yerekwa biba bifite agaciro.”

Uretse gusangira nabo, yabasezeranije kuzakomeza kubaba hafi uko abishoboye abagenera n'ibindi bintu nkenerwa bakwifashisha.

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko buri gihe aba yifuza icyanyura umubyeyi we, ariyo mpamvu yihatira gufasha kuko azi ko nyina yishimira kubona yarareze umwana ufite urukundo n’ubumuntu.

Alliah Cool yifatanije n'ababyeyi barwaye mu bitaro bya Kibagabaga aho yaherekejwe na Mama we na DJ Phil Peter Alliah Cool ari mu bakinnyi ba filime babimazemo iminsi kuko yabitangiye muri 2012Yabuze Se afite gusa imyaka 19, ahita afata inshingano zikomeye akiri muto nk'imfuraYavukiye muri Congo Kinshasa akurira i Nyabihu aza kwimukira i Kigali muri 2013Afite abana 3 barimo babiri bavuka kuri Gakumba Jean Bosco babanye muri za 2015 n'undi aheruka kwibaruka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND