RFL
Kigali

Ally Soudy agarutse mu Rwanda azanye n'umuryango harimo n'umwana wavukiye muri Amerika -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2018 19:39
0


Ally Soudy ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye n'umuryango we, uyu mugabo kuri ubu ari mu myiteguro yo kugaruka mu Rwanda aho yabaye umunyamakuru w'icyamamare ndetse na MC wakunzwe n'abatari bake. Uyu mugabo ubwo azaba ari mu Rwanda azaba ari umwe mu bazayobora igitaramo cya Kigali New Year Party.



Ally Soudi n'umuryango we bavuye mu Rwanda muri 2012 bivuze ko amaze imyaka 6 muri Amerika. N'ubwo Ally Soudy yanyuzagamo akaza mu Rwanda umuryango we wo ntabwo wazaga, Kuri ubu Ally Soudy wajyanye muri Amerika n'umufasha we Carine Umwiza Warris ndetse n'umwana wabo w'imfura Ally Waris Umwiza, bagarutse barungutse undi mwana Ally Gia Kigali U, aho byitezwe ko uyu muryango uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018.

Iki gitaramo cya Kigali Happy New Year Party cyahujwe no kwakira Jay Polly muri sosiyete nyuma y'igihe amaze mu bihano, Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2019 aho abahanzi banyuranye bazifatanya n'uyu muraperi bamuha ikaze mu buzima bushya, iki kikaba ari cyo gitaramo Ally Soudy azaba ayoboye.

Ally Soudy

Igitaramo cya Kigali New Year Party Ally Soudy azabera MC

Umuyobozi wa The Mane yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyo guha ikaze Jay Polly bagiteguye mu buryo bwo kwakira uyu muhanzi ahabwa ikaze muri sosiyete nyuma y'igihe amaze mu buzima bwa gereza. Abajijwe niba bazi igihe azarekurirwa umuyobozi wa The Mane yagize ati "Jay Polly azarekurwa tariki 1 Mutarama 2019 mu gitondo nimugoroba tumuhe ikaze."

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, Asinah n'aba Djs bakomeye barimo Dj Lenzo ndetse na DJ Phil Peter. Iki gitaramo cyahawe Ally Soudy na Shaddyboo nk'abazaba bakiyoboye (Hoster). Byitezwe ko ari igitaramo kizabera muri Platnum Club i Kibagabaga mu kabari kitwa Beirut. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) n'ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza yabo.

Ally Soudy
Ally Soudy
Ally Soudy
Ally Soudy
Ally Soudy
Ally Soudy
Ally Soudy n'umuryango we baherekejwe n'inshuti zabo baje mu Rwanda mu biruhuko by'iminsi mikuru...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND