RFL
Kigali

Ally Soudy ni we uyobora ibirori byo gutora abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2019 12:33
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 ni bwo hateganyijwe ibirori byo gutoranya abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 mu bakobwa 37 bahagarariye intara zose z'igihugu. Ally Soudy uri mu ba Mc bakomeye mu Rwanda, ni umwe mu bari buyobore ibi birori.



Lucky Nzeyimana umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda, ni we wayoboye amajonjora yabereye mu ntara enye no muri Kigali muri Miss Rwanda 2019. Kuri iyi nshuro mu birori byo gutora abakobwa 20 ba mbere, Lucky Nzeyimana araba afatanya na Ally Soudy umunyarwanda wamamaye nk'umunyamakuru ndetse na MC ukomeye mu Rwanda. Ally Soudy umaze igihe kinini aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n'umuryango we, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda hamwe n'umuryango aho baje mu biruhuko.

Ibirori byo gutora abakobwa makumyabiri bitabira umwiherero biraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 i Gikondo mu ihema ry'ahasanzwe habera Expo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose ari amafaranga ibihumbi bibiri by'amafaranga y'u Rwanda (2000frw). Abakobwa batsinda barahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata.

ally soudy

Ally Soudy araba ayoboye ibi birori

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy'imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n'ibihumbi magana atanu (500,000Frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND