RFL
Kigali

Ally Soudy ugiye gusubira muri Amerika asize afashe amashusho y'indirimbo 'Delila' yakoranye na Amalon -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 15:52
0


Mu mpera z'umwaka wa 2018 nibwo Ally Soudy n'umuryango we bageze i Kigali aho bari baje mu kiruhuko cyo gusoza umwaka. Ally Soudy yabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda akaba umuhanzi ndetse n'umuyobozi w'ibitaramo. Nyuma y'igihe yari amaze i Kigali kuri ubu uyu mugabo agiye gusubira muri Amerika.



Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya, Ally Soudy n'umuryango we bagomba kwerekeza muri Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019. Mu gihe amaze mu Rwanda, Ally Soudy yakoze ibikorwa binyuranye birimo gusura ibigo by'amashuri akaganiriza abanyeshuri ku ngingo zinyuranye zibafitiye akamaro, usibye ibi ariko kandi Ally Soudy yanayoboye ibirori binyuranye birimo na Miss Rwanda ndetse anakorana indirimbo na Amalon.

Iyi ndirimbo nshya ya Ally Soudy na Amalon ni iya cyera yitwa 'Delila' basubiyemo. Mbere y'uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye, Ally Soudy yabanje gufatanya na Amalon gufata amashusho y'iyi ndirimbo nshya bakoranye yitwa 'Delila', aya mashusho agomba kujya hanze Ally Soudy adahari dore ko azaba yamaze kugenda.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse azanatunganywa na Ibalab, bikaba byitezwe ko mu minsi mike iri imbere aya mashusho azaba yamaze kurangira akagezwa hanze cyane ko indirimbo kuri ubu iri gucurangwa ahantu hanyuranye dore ko imaze iminsi mike igiye hanze.  

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ALLY SOUDY NA AMALON 'DELILA'

Ally Soudy

Ally Soudy

Bafashe amashusho y'iyi ndirimbo 'Delila'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND