RFL
Kigali

Alpha Blondy yakoze ubukwe n'umunyamakuru bacyikijwe n’imbwa n’akanyamasyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 12:07
1


Umunyamuziki wo muri Côte d’Ivoire, Seydou Koné waryubatse nka Alpha Blondy ku isi yose, yakoze ubukwe bw’agatangaza n'umukobwa witwa Aelissa Darragi usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ye yitwa ‘Bl Alpha Blondy FM’. Bari bakikijwe n’imbwa ndetse n’akanyamasyo.



Alpha Blondy yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki. Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu.

Ku wa 21 Mata 2019 yaratunguranye arushingana n’umukobwa w’umuzungu usanzwe ari umukozi we kuri Radio ye. Alpha asanzwe afite umugore n'abana. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Cote d’Ivoire bivuga ko uyu mukobwa wakoze ubukwe na Alpha Brondy atwite ndetse ko kwifashisha imbwa n’akanyamasyo mu muco wa Cote d'Ivoire bifite igisobanuro kinini. 

Imbwa ivuga ubudahemuka mu muco wabo. Ni mu gihe akanyamasyo gasobanuye uburumbuke cyane ko umugore anatwite. Uyu mukoba witwa Aelissa Darragi wakoze ubukwe na Alpha Brondy, nyina avuka muri Tunisie, Se akaba uwo mu Butaliyani.

Alpha Brondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka "Guerre Civile", "Jerusalem" , “Brigadier Sabari”, "Journalistes en danger" n’izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n’ibindi.  

Amaze gushyira hanze alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n’izindi.

Alpha Blondy yarushinganye n'umuzungukazi.

Alpha ni umuhanzi w'icyamamare ku isi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mena5 years ago
    Ese burya uyu yahoraga aririmba ibibi gusa kuri Afrika burya yabiterwaga no kwiyanga ngaho rero ashatse umuzungu yirimbuye ku isi kuko atazibyara,natuvire aha azatoze n abo ba metisi gushaka abazungu kugirango bazahinduke abazungu burundu abe avuye mu birabura burundu abe atakaje izina burundu kuko abuzukuru be bazaba ari ubundi bwoko bw abanyamahanga ,yewe abiyanga barasetsa cyane rwose,ni gute utifuza kubyara abo musa bazagusigariraho utakiriho ukajya mu banyamahanga ukirimbura ku isi kuko utabyara abo musa.





Inyarwanda BACKGROUND