RFL
Kigali

Alphonse Ndanda yatangaje ko nta rukundo afitanye na Anita Pendo ahishura ko batakibana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 13:51
44


Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu mpera z'umwaka wa 2016, kuva icyo gihe itangazamakuru ryakomeje guhanga amaso urukundo rw'aba bombi b'ibyamamare cyane ko Anita Pendo ari umunyamakuru ukomeye kuri RBA, igitangazamakuru cy'igihugu mu gihe Alphonse Ndanda we ari umukinnyi uzwi cyane mu mupira w'amaguru.



Nyuma y'igihe gito havugwa ko bakundana uyu muryango waje kwibaruka umwana wabo wa mbere w'umuhungu mu mwaka wa 2017. Mu minsi micye ishize Anita Pendo yaje kwibaruka umwana wa kabiri w'umuhungu yabyaranye na Alphonse Ndanda. Nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri, Nizeyimana Alphonse Ndanda yatangaje ko nta gahunda yindi afitenya na Anita Pendo ndetse ko urukundo rwabo rwarangiye.

Uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yabwiye Inyarwanda.com ko kuva muri Gashyantare 2018 atabana na Anita Pendo cyane ko nk'uko yanabyanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko we atuye ku Kacyiru mu gihe Anita Pendo we atuye i Remera bakaba batakibana. Ndanda avuga ko kuri ubu ikimuhuje na Anita Pendo ari abana babyaranye ari bo Tiran na Ryan. Ahamya ko nta kindi kimuhuje na Anita.

Nizeyimana Alphonse Ndannda yatangaje ko kuri ubu yatangiye ubuzima bwe bushya butarimo Anita Pendo ndetse anahamya ko Anita nawe yatangiye ubuzima bwe bushya. Ndanda arasaba abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bibaye byiza ntawakongera kumubaza ibijyanye n'umubano we na Anita Pendo cyane ko nta mubano uhari udasanzwe uretse abana babyaranye.

Ndanda

Ndanda yatangaje ko yatandukanye na Anita Pendo avuga ko adashaka uwongera kumubaza kuri uyu babyaranye abana babiri

Aganira na Inyarwanda Nizeyimana Alphonse Ndanda yabajijwe n'umunyamakuru amwe mu makuru yagiye atangaza mu minsi ishize ko yaba abana na Anita Pendo, we atangaza ko hari ibyo yatangaje yego ariko agahamya ko yabitangaje igihe Anita yari atwite bityo akaba yararengeraga umwana ngo hatagira amakuru anyuranye amwandikwaho. Yagize ati:

Iyo nza kuvuga ko tutabana kiriya gihe hari abari gutangira kwandika ngo umwana si uwanjye, umwana, umwana ...Njye rero nahisemo kurengera isura y'umwana ariko kuri ubu navugisha ukuri nta kibazo. Njye na Anita Pendo buri wese yatangiye ubuzima bwe ntabwo tubana hashize igihe tutabana gusa ariko mwubaha nk'umubyeyi wambyariye abana babiri b'abahungu nkunda cyane.

Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga Nizeyimana Alphonse Ndanda yagize ati" Amaso yange ari kuri #Tiran #Ryan ibindi abantu bibwira ni ibyo bibeshyera sibyo, abambaza ibijyanye na mama wabo murekere aho ndabasabye, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera. Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe bityo ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n'abana banjye "#Tiran #Ryan" Aya magambo aragaragaza byeruye ko Anita Pendo na Nizeyimana Alphonse Ndanda bamaze gutandukana burundu.

Anita Pendo
Anita Pendo

Anita Pendo na Ndanda batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    WAKAGABOWE NDAKWANZE NIKIPE UZAKINIRA YOSE SINZAYIFANA. UMUNTU AKAKUBYARIRA ABAHUNGU2 BEZAKULIYA UKAMUTESHAGACIRO BIGEZAHO!!!!! URETSEKO NA ANITHA BITOROSHYE KUMUTUNGA NKUMUGORE, NISASU NDABARAHIYE. KANDI DISI WASANGA HARUWARI YAMUSHUTSE AMUGIRINAMA NGO YITEZINDI NDA KUGIRANGO ABONUKO AFATISHA TYPE BAKORUBUKWE!!!! SHA ANITHA WE IHANGANE WIRERERABANA NIWOMUGISHA WAWE, AHUBWUZASHAKE NUNDI WIBYARIRE NAGAKOBWA HARERIMANA
  • Akeza 5 years ago
    Aba type bakiri bato niko bamera, ubunjyewe nahisemo kwishakira umusaza kandi tubanye neza.
  • Giramata julienne5 years ago
    Anita tuza mwana wamama abagabo se Niki utabana nawe bivuze ko upfuye ntashema ryokubana nutagukunda uzabona ugukunda ubuzima burakomeza abana bawe numugisha akatabuze murutoki na mashara abagabo ninde wababeshye ko babuze uzabona umusimbura nahubundi Niko babaye gusa ndababaye ariko komera chr
  • Kayitare Faustin5 years ago
    Hh, ibibi bisekwa nkibyiza koko!! Anitha yirirwaga yiteza Ndanda, abona umusore mwiza nkuriya yakwemera isasu nka Anitha? Bakabana munzu nkumugabo numugore?! Wapi ndakurahiye, Anitha ntiyitwara nkabakobwa niyo mpamvu ntawamutunga nkumugore! Mujye mwemwera ko abasore baturusha ubwenge muri byose.Ihangane Anitha wee, urasebye ntubuze byose, babyita kurwambara hhhhhh
  • kirambamba onanana 5 years ago
    Ndanda yaba ahemutse rwose . umuntu ukubyariye kabiri uko byagenda kose muba mugomba kubana . kuko abana 2 gukura bagasanga nyina na se batabana byazabatera umubabaro .
  • hi5 years ago
    Ntabatandukana batakundanye ark ushatse kwigira star cyane peee wari kwicecekera kuko abo uvuga ubwira wari kubasubiza ukicecekera kuko usuzuguje umugore peee nanjye ndakwanze peeee nikipe uzakinamo sinzayifana kuko wigize ndakagabo kdi uri samabwa.Anita keep fight for ur life ndabizi ntuzabura ibibatunga abo bana ntaho imbwa zitaba.
  • Paul YWAGIRIMANA5 years ago
    Sha gutandukana si ikibazo habe na gato ikibazo ni ibyo bigambo yavuze kwicecekera byari bihagije. Gusa umuhanga umwe yaravuzengo umugore iyo umuhaye ikintu akigusubiza agukubiuye. Ark ndabona anit bamufashe nka nurser
  • Viva5 years ago
    Mbabwize ukuri twe guca imanza cg ngo dutukane kuko sibyiza ntanumwe muritwe uramenya ukuri kwabo twe gutwarwa namarangamutima hatagira uwo turenganya burya urugo utabamo ntiwamenya ibihabera ubwabo nibo bafite amakuru yumubano wabo kuba batandukanye ubwo nicyo babonye cyababereye kiza cg kibahesha guhumeka no gutuza.
  • Aime5 years ago
    Anitha never give up rera abana bawe neza humura Imana izagufasha
  • 5 years ago
    Ariko ibyisi namabanga gusa Anita ntucike intege ubuzima birakomeza gusa uyu mugabo ntazatunda kubona ko yibeshye mubuzima wamugani iyo akorera ko wamubyariye akareka gutangaza ubusa ngo ntakiri kumwe nawe
  • Doudou5 years ago
    Ariko abagabo bikigihe babaye bate? Bibwirako kubaho kwimishwi arimpuhwe zagaca? Ndababaye gusa sinageza aha Anita pendo ndabikurura nkabyumva uburyo amerewe murakakanya umutimawe washengutse kubera ingirwa mugabo imubyaje kabiri yarangizango irigushaka iterambere ryayo niryabana bayo!!! Iryadashatse afatanije na mama wabo arumva azarishaka ate? Ubwenge bukeya gusa!!!!!!!! Cyakora Ndanda wee! Abagabo ba fooooooo nkamwe mukwiriye ibihano pe! Ugatiyuka ngo abana base????? Gsa ubabaje nigihugu cyakwibarutse pe! Nawe ugewicara winenge! Umuruho uteye Anita nabobana uzakomaho mpakaaaaaaaa amarira yabobana azajya akubuza umugisha iteka ryose! Ipuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!
  • 5 years ago
    Ese umuntu wibwa nka ndanda niwe wavuze ibyobintu uravuga kwicyureba arabana bawe se ufite nubushobozi bwabagurira nigikoma genda anitha waribwa nibwa gusa itanagira nubwenge umuntu wumugabo ubyaye kabiri avuga amagambo nkariya
  • Dixon5 years ago
    Ibyo Ndanda yakoze ndamushyijyikiye kbs kko Anita uri hariya nashobotse nagato njye ndamuzi muzamumbaze kbs nubu ndanda yari yaratinze ahubwo..
  • lily5 years ago
    ubu x koko uvuze iki ko uvuze ubusa .burya ntaho emb......... zitaba pe, gusa Anitha ndakwemera komeza urwane urwo rugamba pe urikumwe ni imana ,ureke utwo dusoresore .ariko mureke nibarize buriya twamwiti iki ra,ubwo rero yavuze ukuri hhhhhhhhh.yewe wasanga ari nayo mpamvu atajya anatera imbere mumupira kubera ubug...... bwee hihihihuhi Anitha we turakwemera kandi urashoboye we love you Anitha
  • Bobu5 years ago
    Sha ndi umugabo ariko nanjye harigihe bindenga pe. Uyu we ngo ni ndanda nimbwa yiruka kugasozi kweli. Hahahahahaha yewe ndanda we ibyo byitwa umugabombwa
  • Nadine Mariah 5 years ago
    Sha Ndanda we singututse arko Uri umugabo mbwa pe ujya kumutereta ko utabivuze mu itangazamakuru bwo warengeraga iki? Nubundi ikaramu ni ikaramu uwo mwana wanze kwanduza isura bakimutwite azakura kdi Ibi azabisoma nawe ntazabura kukwita umugabo mbwa nubwo uri se pe. Anita we iyakaremye niyo ikamena mwana ntacyo uzaba.
  • sps 5 years ago
    iyi niga ntwa bwonko ifite. ubu azi ko ibyo yanditse abo bana bazabisoma??/? ntabwo azi generation turimo ya interenet. buri kimwe kirabikwa!! mieux vaut se taire nigga, itangazamakuru ubwira ibyo ni naryo rigushyira hanze after rikaguteza abantu
  • SOSTENE5 years ago
    AMUGIZE UMUKECURU NONE ARAMWANZE ISI WE!!
  • Nzaza5 years ago
    Mwese murabizi ko anita adashobotse namba. Ahubwo wari waratinze ndanda we.
  • Olivia5 years ago
    Ndanda se murabona ari umugabo watunga urugo akarubasha koko!! Anitha wowe iturize, urashoboye sana twese turakwemera, ahubwo shima Imana kuko ikugabanyirije dépenses, warera abana 2 ukagerekaho no guhahira umugabo nkuwo, ukazagera kuki koko? Anitha Nyagasani akorohereze muri byose ugaruke mu kazi, dukumbuye swagga zawe saaaana.





Inyarwanda BACKGROUND