RFL
Kigali

Alyn Sano yishongoye kuri Yverry wamushinje kumwibira indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2019 16:15
1


Umuhanzikazi Alyn Shengero Sano yishongoye bikomeye kuri Rugamba Yvery [Yverry] uherutse kumushinja kumwibira indirimbo “Naremewe wowe” amuhamagara ku rubyiniro ngo aze amuhe icyo yise "Poromosiyo" bayiririmbane.



Ibi Alyn Sano yabivugiye mu gitaramo yaririmbyemo cyo kumurika Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Alyn Sano ni we waririmbye nyuma y’abandi bahanzi bari ku rutonde rw’abari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo. Yaririmbye mu buryo bwa ‘Live’ indirimbo ‘None’ ndetse n’indirimbo “Naremewe wowe” yasohoye muri Mutarama 2018.

Mbere y’uko aririmba iyi ndirimbo “Naremewe wowe” yavugiye mu indangururamajwi afatwa n’amajwi n’amashusho ko yifuza gutumira ku rubyiniro Yverry ‘umufana’ we wamugaragarije ko akunda iyi ndirimbo ayisubiramo.

Yagize ati “…Indirimbo ngiye gukurikizaho ndagira ngo mpamagare umwe mu bafana banjye babinyeretse kandi bikomeye witwa Yverry ngo aze turirimbane; yitwa ‘Naremewe wowe’ yayisubiyemo rero nashakaga kumuha amahirwe yo kuza tukayiririmbamo hano niba abishaka. Yverry niba uhari muvandimwe nguhaye ikaze.”

Kuri uyu wa kane tariki 06 Ukuboza 2019 Alyn Sano yashyize kuri konti ya instagram urupapuro yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), rwemeza ko indirimbo “Naremewe wowe” ari iye.

Umuhanzi Yverry yanditse abwira Alyn Sano ko niba atewe ishema n’uko yamenye inzira yo kwandikisha indirimbo ze akwiye no kwerekana urundi rupapuro rugaragaza ko yandikishije n’izindi ndirimbo ze. Yabwiye Alyn Sano ko niyerekana izo mpapuro azamuharira indirimbo ‘Naremewe wowe’ bashwaniye kuva mu Ntangiriro z’umwaka wa 2018.           

Mu kiganiro cyihariye Rugamba Yverry yagiranye na INYARWANDA ku wa 03 Ukuboza 2019, yatangaje ko muri Werurwe 2017 yari afite indirimbo yise “Naremewe wowe” yakoreye kwa Musaza wa Alyn Sano [Atibuka neza] ariko ntiyishimira ireme ryayo.

Yumvaga atanyuzwe n’uburyo ikozemo ari nayo mpamvu yahisemo gutekereza abandi ba-Producer babiri bakorana kugira ngo indirimbo inoge neza nk’uko yabyifuzaga.

Yatekereje gukorana na Producer Bob ndetse na Pastor P atanga agera kuri 500,000 Frw. Uyu mushinga w’indirimbo ariko wari ugifitwe mu mashini na Musaza wa Alyn Sano icyo gihe wahise yimukira i Nyamata akajya asaba Yverry kumusangayo kugira ngo bawunoze neza.

Ni mu gihe Yverry we yari yatangiye gushaka uko yafatira amashusho iyi ndirimbo kuko yari yamaze gukorwa nk'uko yabyifuzaga. Muri Mutarama 2018, Alyn Sano yasohoye indirimbo “Naremewe wowe”, Yverry avuga ko amagambo ayigize ari aye ndetse ko n’ibicurangisho biyigize ari we wari watanze igitekerezo cy’uko yakorwa.

Yverry ngo yavuganye kuri telefoni na Alyn Sano amubwira ko indirimbo yasohoye ari iye hanyuma Alyn Sano we atangira gushaka ibyangombwa byayo. Yverry yabigenzemo gacye kuko yabonaga byaga mu itangazamakuru kandi akabona hari byinshi byakwangiza.

Ntiyibuka neza niba yarigeze aganira na musaza wa Alyn Sano ku cyatumye amutangira indirimbo ariko ngo Alyn Sano yabanje kumubwira ko indirimbo ari iye akandi kanya amubwira ko yayiguze atari azi neza ko ari iye.

Yavuze ko iki kibazo banakigejeje mu bashinzwe uburenganzira bw’abahanzi n’aba-Producer banzura ko buri wese agira uruhare kuri iyi ndirimbo “Naremewe wowe” ari nayo mpamvu yahisemo kuyisohora ubu.

Avuga ko nawe yatekereje gushyira hanze iyi ndirimbo ariko kandi abona ntacyo we na Alyn Sano yabamarira. Ati “Nawe ibaze kugira ngo isohoke ubu ng’ubu. Hajemo n'iriya yindi imaze umwaka mpita mbona kubishyirira ku isoko icyarimwe naba ngiye kujya mu ntambara zitari bugire icyo zimarira. N’iyo ndirimbo ntigire icyo imarira n’uwo wundi wayifashe ntigire icyo imumarira.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba indirimbo “Naremewe wowe” yaratwawe na Alyn Sano byanatumye akora huti huti indirimbo ‘Umutima” kugira ngo aticisha irungu abafana be. Indirimbo “Umutima” yayisohoye, kuwa 14 Nyakanga 2019.

Ati “Yagombaga kuba imaze umwaka isohotse ariko urumva hiyongereho undi mwaka…N’agahinda kenshi no kubabara cyane cyane nko ku muhanzi indirimbo n’icyo kintu kiba kimutunze rero umuntu uzana imikino ku mushinga w’umuntu aba nyine akoze ahantu atagombaga gukora,”


Urupapuro Alyn Sano yerekanye rwemeza ko indirimbo 'Naremewe wowe" ari iye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY AVUGA UKO ALYN SANO YAMUTWAYE INDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo4 years ago
    aka gakobwa kamaze kwibyimbya ubwo karaje nkubu utu dutiku kokko twakagezahe ahreee ntikazi no kuririmba ahubwo kari kwigira danger nikabi umunwa wako ungana nubugoryi bwe





Inyarwanda BACKGROUND