RFL
Kigali

Ama G The Black mu ndirimbo nshya yavuze ko yiyise ‘Imbwa’ ariko abantu bakomeza kumuvuga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2020 11:45
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 umuraperi Hakizimana Amani wiyise Ama G the Black yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ku nkovu” y’iminota itatu n’amasegonda 20’.



Umuraperi Ama G the Black yakunzwe mu ndirimbo nka “Uruhinja” yatumye ahangwa amaso na benshi, “Care”, “Nyabarongo”, “Twarayarangije” n’izindi. Ni umwe mu baraperi bahatanye mu marushanwa y’umuziki akomeye.

Ku wa 12 Mata 2019 uyu muraperi afatanyije na Fighter P basohoye amashusho y’indirimbo bise "Ndi imbwa". Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 87 ku rubuga rwa Youtube.

Ama G the Black avuga ko ‘umugabo yaba imbwa ariko imbwa ntiyaba umugabo’. Yivuga nk’imbwa ihashya haduyi igakubitira mu cyico.

Yabwiye INYARWANDA, ko yiyise ‘imbwa’ kugira ngo abamuvuga barekere ariko ngo byakajije umurego kuva yasohora iyi ndirimbo.

Ibi anabishimangira mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo "Ku nkovu" yasohoye aho avuga ati “Hambere aha niyise imbwa kugira ngo numwe ko mwaceceka ahubwo murushaho kuvuga.”

Uyu muraperi avuga ko buri wese agira inkovu ye, iye ngo ni abantu bahora bamuvuga. Yagize ati “Bakavuga bati ‘umuziki waramunaniye none ahungiye muri filime bati ‘ariko nabyo ntakigenda, ni ibintu nk’ibyo nyine.”

Yungamo ati “…Nonese niba wiyise imbwa kugira ngo wenda bajye baguhamagara ngo wa mbwa we ahubwo bakarushaho, ni inkovu”

Ama G the Black unafite filime y’uruhererekane yise “Ngunda” avuga ko hari benshi bafite inkovu nk'iye.

Ati “Buri muntu wese buriya agira inkovu ye. Hari umuntu uba ufite nk’umuturanyi mubi yaramubereye nk’inkovu akabona ntiyamwimura kandi nawe ntiyakwimuka."

“Hari umuntu uba yarabuze ababyeyi, iyo ni indi nkovu. Hari abasinda cyane bakarenza urugero bakaba ikibazo muri sosiyete ariko ntuzi impamvu yasinze.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Inkovu” yafatiwe mu gace ka Kanombe hari n’andi yafatiwe hanze y’u Rwanda.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Evydecks ni mu gihe amashusho yakozwe na M Vava Gz.

Umuraperi Ama G The Black yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ku nkovu"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KU NKOVU" YA AMA G THE BLACK




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND