RFL
Kigali

Ama G The Black n'umufasha we bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'umwaka bakoze ubukwe -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2018 15:48
0


Tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yakoze ubukwe n'umufasha we witwa Uwase Liliane. Umwaka umwe bamaze babana ubu bafitanye umwana akaba imfura yabo. Ama G The Black n'umufasha we bakiriye zimwe mu nshuti zabo bishimira umwaka bamaze babana.



Ibi birori byabereye mu rugo kwa Ama G The Black yatumiyemo benshi mu nshuti ze zirimo; Kid Gaju, Young Grace n'abandi banyuranye bafatanya kwishimana ndetse banashimira Imana ibafashije kurangiza umwaka wa mbere babanye nk'umugore n'umugabo ari nako bayisaba kubongeza indi myaka myinshi.

Ama G The Black

Ama G The Black amaze umwaka akoze ubukwe na Liliane

Ama G The Black kuri ubu ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda.Yisangije kuba umuraperi ukina filime ariko by'umwihariko akaba n'umuhanga mu gukora amafiligo n'ibindi bikoresho binyuranye. Muri iyi minsi Ama G The Black akunzwe mu ndirimbo zirimo Umuntu, Mayor, Ku bunani n'izindi nyinshi yakoze muri uyu mwaka wa 2018.

Ama G The Black

Ama G The Black

Ama G The Black

Ni ibirori bitatumiwemo abantu benshi...

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KUBUNANI' AMA G THE BLACKYAKORANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND