RFL
Kigali

Ama G The Black yanyuze abasohokeye muri Bauhaus Club i Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2019 8:43
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black yakoreye igitaramo gikomeye muri Bauhaus Club i Nyamirambo aho yanyuze abahasohokeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.



Muri iki gitaramo Ama G The Black yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe. Yaririmbye indirimbo yahereyeho atangira urugendo rw’umuziki ndetse n’izo aheruka gushyira hanze harimo n’indirimbo ‘Imbwa’.

Uyu muraperi yakoresheje ingufu nyinshi ku rubyiniro yishimirwa n’abasohokeye Bauhaus Club iri mu tubari dukomeye mu Mujyi wa Kigali. Ikunze gusohokerwa na benshi mu bahanzi nyarwanda, abakinnyi ba filime n’abandi bafite amazina aremeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ yatumbagije ubwamamare bwe, ‘Twarayarangije’, ‘Ikiryabarezi’, ‘Umuntu’ n’izindi zakomeje izina rye.  Yataramiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuhanzi Marina Deborah ndetse na Amalon banyuze benshi. 

Ama G The Black yanyuze abasohokeye Bauhaus Club

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos ikaba iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Ama G The Black yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe

Ama G The Black yapfumbatishijwe amafaranga muri iki gitaramo

Yanaririmbye indirimbo 'Imbwa' yitegura gushyira hanze

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND