RFL
Kigali

Ama G The Black yatumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2019 14:29
0


Umuraperi Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Ama G The Black witegura gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Imbwa’ yatumiwe gutaramira mu kabari Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Uyu muraperi uri mu bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ yatumbagije ubwamamare bwe, ‘Twarayarangije’, ‘Ikiryabarezi’, ‘Umuntu’ n’izindi zakomeje izina rye. Azwiho kudaca ku ruhande icyo atekereza ku ngingo runaka.

Agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’abahanzi bagezweho muri iki gihe Ingabire Marina Deborah na Bizimana Amani uzwi nka Amalon. Aba bombi bataramiyeBauhaus Club Nyamirambo  kuya 10 Gicurasi 2019, banyura benshi.  

Ama G The Black arataramira Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019. Kwinjira ni amafaranga 1 000 Frw. Igitaramo giteganyijwe gutangira saa moya z'umugoroba (19h:00'). Dj Theo ni we uzifashishwa mu kuvangavanga imiziki.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Ama G The Black kuri uyu wa Gatanu aratamira Bauhaus Club

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YUDA REMIX' YA AMA G THE BLACK FEAT KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND