RFL
Kigali

Amafoto na nimero z’abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2019 2:06
1


Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019 ni bwo hamenyekanye abakobwa 20 bazavamo 15 bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bahise bahabwa nimero yo kwifashisha bahabwa amahirwe muri iri rushanwa ryateguwe na Kompanyi ya KS Ltd.



Amajonjora yasojwe kuri iki cyumweru, asiga hatoranyijwe abakobwa 6 biyongera kuri 14 bavuye mu majonjora abiri yabanje. Abakobwa batandatu batowe kuri iki cyumweru ni: Benedicta nyaki 75.3%, Uwababyeyi Rosine 74.1%, Gihozo Alda 73.1%, Muzirankoni Cyntia 72.6% , Umutoni Uwase 68.4% na Nsabayezu Akanyana.

Bari biyamamaje ari abakobwa barindwi gusa uwitwa Mukamuligo Beatrice ntiyabashije kubona amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.  Akanama Nkemurampaka k’irushanwa katangaje uko ari abakobwa 20 guhera ku wa kane w’iki cyumweru batangiye gutorwa binyuze kuri SMS.

Umutoniwase Rose yahawe nimero 1, Umulisa Divine nimero 2, Umufite Anipha nimero 3, Nyaki Benedicta nimero 4, Neema Nim nimero 5, Umwali Bella nimero 6, Uwababyeyi Rosine nimero 7, Nsabayezu Akanyana nimero 8, Hagambe Yvette nimero 9.

Gihozo Alda nimero 10, Umwari Sandrine nimero 11, Igiraneza Ndekwe Paulette nimero 12, Mutoni Queen Peace nimero 13, Uwase Aisha nimero 14, Umuhoza Karen nimero 15, Ingabire Grance nimero 16, Umutoniwase Anastasie nimero 17, Umunyana Shanitah nimero 18, Umukundwa Clemence nimero 19 na Muzirankoni Cynthia nimero 20.

Ku wa 31 Kanama 2019 hazaba umuhango wo gutoranya abakobwa 15 bazajya mu mwiherero. Kuya 03 Nzeri 2019 aba bakobwa bazajya mu mwiherero. Umukobwa uzegukana irushanwa azahembwa Miliyoni 1 Frw anagenerwa n’ibihembo bitandukanye bizatangwa n’abaterankunga.


Abakobwa 20 babonye itike bazavamo 15 bahatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Supranational 2019

Uwamahoro Yvonne wahitagamo umukobwa userukira u Rwanda muri Supranational asuhuzanya n'abakobwa bakomeje

Abakobwa bahawe nimero zizabafasha guhabwa amahirwe mu irushanwa

Alphonse Nsengiyumva [Umuyobozi wa kompanyi KS Ltd yahawe inshingao zo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda]

Abakobwa batandatu batoranyijwe kuri iki cyumweru

Mutoni Queen Peace ahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019


Hagambe Yvette

Umukundwa Clemence

Umwali Bella

Umunyana Shanitah

Abakobwa basize ibirungo bw'ubwiza

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Christelle Mucyo [uhereye ibumoso], Uwase Clementine [Tina] na Kwizera Danny Umuyobozi wa Uno Fashion

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Scaire Ahiremeye4 years ago
    Je nabuze n'amahitamwo!#URWANDA rufise abakobwa beza gusagusa





Inyarwanda BACKGROUND