RFL
Kigali

AMAFOTO UTABONYE: Umunyamakuru Rutamu Elie Joe n’umukunzi we bagendeye ku ifarashi mu bukwe bwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2019 16:40
10


Rutamu Elie Joe uri mu banyamakuru bakoze igihe kinini mu gisata cy’imikino, yasohoye amafoto y’ubukwe bwe agaragaza ibice bitandukanye byaranze ubukwe bwe n’umukunzi we Nyinawabeza Rebecca yambitse impeta amuhamiriza ko amukunda by’ikirenga.



Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Rutamu Elie Joe yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we Nyinawabeza. Ifoto ya mbere yasohotse, igaragaza Rutamu n’umukunzi we bagaragiwe n’ababaherekeje barimo n’abana ku munsi wabo w’amateka.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019, Rutamu yashyize uruhererekane rw’amafoto ku rubuga rwa Facebook na Instagram, yirinda kugira byinshi atangaza. N’amafoto agaragaza akanyamuneza kuri bombi bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe.

Aya mafoto kandi anahishura ko bombi basezeranye imbere y’Imana.

Rutamu yakoze ubukwe n'umukunzi we Rebecca

Muri Mata 2019 nibwo Rutamu yambitse impeta umukunzi we, icyo gihe yanditse kuri instagram, agira ati “Naguhariye umutima wanjye kuva umunsi wa mbere duhura. Ndagukunda.”

Rutamu yavuye mu Rwanda ajya muri Leta zunze ubumwe z’amerika avuga ko agiye kwiga no gushaka ubuzima bwisumbuyeho. Yagiye yari umwe mu bakozi ba Radio/TV1, yanakoze kuri Radio Rwanda, Flash FM na Isango Star.

Rutamu yagendeye ku ifarashi we n'umukunzi we RebeccaYunze ubumwe n'umukunzi we imbere y'Imana


Yari ashyigikiwe n'inshuti ndetse n'abavandimwe

Batemberejwe ku ifarashi

Bazabyare hungu na kobwa....

ifoto ya mbere yasohotse y'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sylver phoenix4 years ago
    yewe birakwiriye kuba mu ibanga koko kuko rutamu arongoye nyina kbs. amafaranga dukunda aradusiga habi aratuma twandavura
  • TUYIZERE 4 years ago
    NDABISHIMYE
  • Jojo4 years ago
    Rutamu nuwo bashimanye bazabyare baheke Kdi ubuzim nubw'umuntu kugiti cye hamwe n'Imana naho abantu Ntacyo bashinzwe mubuzima bw'umuntu Gusa inshuti nyakuri zo zari zikwiye kubaho ariko ,ubuzima n'ubwumuntu n'Imana yabumuhaye so ntampamvu yo kugerenjura imibereho yabagenzi bacu Congz Rutamu
  • Tudev4 years ago
    God bless this beautiful family.amazing joe in style
  • ndayishimiy herman4 years ago
    tunejejwe n'ubukwe bwa rutamu n'umukunz we imana izabahe urugo rwiz kd bazabyare baheke
  • Pacifique4 years ago
    ibyo bakoze nibyo cyane, bakomeze batere imbere muri byose kd Imana igende imbere yabo thx.
  • Joseph4 years ago
    ✨💎💎✨💎💎✨ 💎💎💎💎💎💎💎 💎💎💎💎💎💎💎 ✨💎💎💎💎💎✨ ✨✨💎💎💎✨✨ ✨✨✨💎✨✨✨ GOOD 😊 MORNING! ☁✨✨☁✨✨☁ ✨✨✨✨✨✨✨ ✨✨✨✨✨✨✨ ☁✨✨✨✨✨☁ ☁☁✨✨✨☁☁ ☁☁☁✨☁☁☁ 🌻 MY SUNSHINE
  • Nukuri muzabyare muheke hungu nakobwa 4 years ago
    Muzabyare hungu na kobwa
  • ugirumufata anicet4 years ago
    Rutamu mbifurije kugira urugo rwizaaaaaaaaaaaa.
  • Nezalina4 years ago
    Urukundo rusagambe nubwo mbona amuruta cyane





Inyarwanda BACKGROUND