RFL
Kigali

Amafoto yaranze ibirori ‘The East African Wedding Show’ byerekaniwemo ibikoresho n’imyenda by’ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2019 19:58
0


Kuya 09-10 Gashyantare 2019 muri Kigali Convention Center habereye ibirori bikomeye byiswe ‘The East African Wedding Show’ byahurije hamwe abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, byerekanirwamo ibikoresho n’imyenda byo mu bukwe.



Ni ku nshuro ya mbere ibi birori ‘The East African Wedding Show’ bibera mu Rwanda, byayobowe n’Umunya-Ghana , Kwesi Pratt Yamoah [Myster Pratt], ndetse n’umuhanzikazi Aline Gahongayire [alga_love]. Byafunguwe ku mugaragaro na Clare Akamanzi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB.

Ibi birori byerekaniwemo imideli, ibikoreshwa mu bukwe; byahurije hamwe kandi abakenera serivisi z’ubukwe n’abazitanga, herekanwe imyambaro y’imico itandukanye, imyambaro yo mu bukwe, abakora ‘cake’ na ‘cake’ z’amako atandukanye,  abakora ‘make-up’, imodoka zitwara abageni n’ibindi.

Clare Akamanzi [uri hagati] Umuyobozi wa RDB wafunguye ku mugaragaro ibi birori by'imideri.

‘The East African wedding show’ yarimo abahanga mu mideri bafite amazina akomeye muri uyu mwuga, banerekanye imideri nka Mai Atafo wo muri Nigeria, Anital Beryl ubarizwa muri Uganda ndetse na Ogake Mosomo wo muri Kenya ndetse na Muthoni Njoba wo muri Kenya, umunyereweho gusiga abageni iburungo bw’ubwiza (makeup artist).  Abanyarwanda na bo bamuritse ibikoresho n’imyenda y’ubukwe.

AMAFOTO:

Gahongayire wayoboye ibirori by'imideri y'ubukwe.

Umunya-Ghana wifashishijwe mu kuyobora ibi birori.

Herekanwe imyenda n'ibikoresho byo mu bukwe.

Abakaraza bo mu Burundi basusurukije benshi muri ibi birori.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND