RFL
Kigali

Amafoto y’indobanure n’uko waha amahirwe abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 22:50
3


Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 batangiye guhabwa amahirwe binyuze ku itora ryo kuri telefoni aho wandika umubare uranga umukobwa mu irushanwa hanyuma ukohereza kuri 7333 ukaba umuhaye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.



Ku wa kane tariki 15 Kanama 2019 abakobwa 20 bafashwe amafoto n’amashusho y’umwihariko yo kumenyekanisha birushijeho irushanwa ndetse buri wese avuga imigabo n'imigambi ye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 ni bwo kompanyi ya KS Ltd ifite mu nshingano gutegura iri rushanwa, yatangaje uko abakobwa 20 bashobora guhabwa amahirwe binyuze ku itora ryo kuri telefoni. Ni amatora azasiga hamenyekanye 15 bazajyanwa mu mwiherero.

Guha amahirwe umwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa ni ukwandika muri telefoni umubare umuranga hanyuma ukohereza kuri 7333. Igiciro cya SMS ni 30, ukoresha umurongo wa MTN, Airtel-Tigo.

Amajwi ya buri mukobwa ushobora kuyareba unyuze kuri www.miss.rw.  Ku wa 31 Kanama 2019 hazaba umuhango uzasiga hamenyekanye abakobwa 15 bakomeza mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Abakobwa batanu bazagira amanota menshi bazaba bafite amahirwe yo guhita bajya muri ‘Boot camp’ bivuze ko abandi 10 bazatoranywa n’Akanama Nkemurampaka. Ni mu gihe abandi batanu bazasererwa.

Muri aba bakobwa bose Umulisa Divine wambaye Nimero 2 ntiyifotoje. Yabwiye INYARWANDA ko yagize ibyago mu muryango ari nayo mpamvu atabashije kuboneka.

Umutoniwase Rose Nimero 1:

Umufite Anipha Nimero 3:


Nyaki Benedicta Nimero 4:


Neema Nim Nimero 5:


Umwali Bella Nimero 6:


Uwababyeyi Rosine Nimero 7:


Nsabayezu Akanyana Nimero 8:


Hagambe Yvette Nimero 9:

Gihozo Alda Nimero 10:

Umwali Sandrine Nimero 11:



Igiraneza Ndekwe Paulette Nimero 12:

Mutoni Queen Peace Nimero 13:

Uwase Aisha Nimero 14:

Umuhoza Karen Nimero 15:


Ingabire Grace Nimero 16:


Umutoniwase Anastasie Nimero 17:



Umunyana Shanitah Nimero 18:


Umukundwa Clemence Nimero 19:


Muzirankoni Cynthia Nimero 20:

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chulo4 years ago
    Oooh! Sincere condolences kuri Divine (#2)!
  • Chulo4 years ago
    Number 2 se we ko mwamumize wana?
  • Emma 4 years ago
    Rwose birigaragaza Shanitta she is the ein no doubt ararikwiye





Inyarwanda BACKGROUND