RFL
Kigali

Amalon na Ally Soudy bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Derila' -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/01/2019 9:45
0


Mu mpera z'umwaka wa 2018 ni bwo Ally Soudy n'umuryango we bageze i Kigali aho bari baje mu kiruhuko cyo gusoza umwaka. Ally Soudy wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda akaba umuhanzi ndetse n'umuyobozi w'ibitaramo, ubwo yari mu Rwanda yakoranye indirimbo na Amalon umusore ukizamuka muri muzika y'u Rwanda.



Iyi ndirimbo nshya ya Ally Soudy na Amalon ni iya cyera yitwa 'Delila' basubiyemo. Mbere y'uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye, Ally Soudy yabanje gufatanya na Amalon gukora indirimbo 'Delila' no kuyifatira amashusho. Kuri ubu amashusho y'iyi ndirimbo yamaze kujya hanze Ally Soudy adahari dore ko yamaze kugenda.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO DERILA YA ALLY SOUDY NA AMALON

Derila

Ally Soudy na Amalon mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse anatunganywa na Ibalab. Iyi ndirimbo nshya Amalon yakoze yaje ikurikira 'Yambi' yaherukaga gushyira hanze igakundwa bikomeye hano mu Rwanda n'abakunzi ba muzika y'u Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO 'DERILA' YA ALLY SOUDY NA AMALON

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND