RFL
Kigali

Amalon, umuhanzi uri kuzamukana ingufu ku buryo bukomeye yashyize hanze indirimbo nshya “Byakubaho” –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 10:04
2


Amalon ni umwe mu bahanzi bashya mu matwi ya benshi mu bakunzi ba muzika ariko nanone ukomeje kuzamura urwego rwe muri muzika y’u Rwanda, uyu waherukaga gusubiranamo na Ally Soudy indirimbo ‘Derila’ iyi yamamaye cyane mu minsi mike. Nyuma y’igihe gito iyi ndirimbo ikozwe Amalon yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Byakubaho’.



Uyu musore uzwiho ubuhanga mu miririmbire yatangiye kwamamara mu minsi ishize ubwo byari bimaze gutangazwa ko agiye gutangira gufashwa n’itsinda ry’aba Djs bibumbiye muri 1K Entertainment riyobowe na DJ Pius. Nyuma yo gutangira gukorana mu minsi ishize nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yambi’ iyi yakunzwe bikomeye.

Amalon

Amalon...

 Nyuma gato Amalon yaje gusubiranamo indirimbo Derila na Ally Soudy none magingo aya uyu muhanzi afite indirimbo ye ya gatatu yise ‘Byakubaho’ iyi ikaba ari indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo nshya ya Amalon yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat umwe mu basore babahanga mu gutunganya indirimbo hano mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO ‘BYAKUBAHO’ YA AMALON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benitta5 years ago
    hy you
  • Umurungi4 years ago
    Amaron nakomereze aho kd turamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND