RFL
Kigali

Amalon yaririmbye ku bwiza bw’umukobwa busunikira umukunzi we kwifuza ko babyarana ‘impanga’ -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2019 15:12
1


Umuririmbyi uri mu bagezweho Bizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Amalon, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Impanga’ yaririmbyemo ubwiza bw’umukobwa butuma umukunzi we ahora yifuza ko babyarana ‘impanga’ uko bibarutse.



Amalon amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Byakubaho’ yakunzwe bikomeye. Icurangwa kuri Radio, Televiziyo, utubyiniro no mu bitaramo bikomeye. Niyo ndirimbo yatumye amenyekana birushijeho nyuma y’indirimbo ‘Yambi’ yamwinjije mu muziki.

Indirimbo ‘Impanga’ yayishyize hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019. Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 03’.

Aganira na INYARWANDA, Amalon yavuze indirimbo ‘Impanga’ yayanditse yishyize mu mwanya w’umusore ukundana n’umukobwa akagira ibyifuzo by’uko babanye babyarana ‘impanga’ yifuza ko ubwiza bwe n’abana be babugira.

Yagize ati “…Urabona hari ukuntu ubona umukobwa mwiza ukabona kubyarana umwana umwe ntabwo bihagije wifuza ko uko mubyaye mwabyara ‘impanga’… Ni mwiza! Ni ukuvunga ngo ubwiza bwe umukeneyemo abana benshi kuko ari mwiza.”

Indirimbo ‘Impanga’ yayimuritse bwa mbere mu gitaramo gikomeye yakuriye n’umunya-Zambia, Roberto ndetse na Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius. Roberto yamurikaga indirimbo ye nshya yise’ Beautiful’ mu gihe Dj Pius yamuritse iyo yise ‘Homba homboka’ aherutse gusohora.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Holy Beat afashijwe na Producer ubarizwa mu Bwongereza. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Ibalab afatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Amalon yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Amalon'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPANGA' YA AMALON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Omal4 years ago
    Mn urimukazi kbs ahubwowowe hagizugukoraho byamurwanabi





Inyarwanda BACKGROUND