RFL
Kigali

Amarangamutima ya Diplomate na Ama G The Black ku byo Pastor Antoine Rutayisire yabavuzeho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2019 15:10
0


Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu idina rya EAR, aherutse gutangaza ko yemera cyane ubwenge bw’umuraperi Ama G The Black ndetse n’imitekerereze ya Diplomate. Aba baraperi bombi batangaza ko banyuzwe n’ibyo umukozi w’Imana yabavuzeho.



Mu kiganiro Ama G The Black na Diplomate bahaye INYARWANDA, bavuze ko bishimisha kuba abantu bakuru bishimira injyana ya Hip Hop mu gihe byakunze kuvugwa ko ari injyana y’urubyiruko. Ama G The Black avuga ko afite abantu bakuru bakunze kumuhamagara bamubwira ko banyuzwe n’ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ye.

Yagize ati "Byaranshimishije kuba hari abantu bakuru ubundi byari bimenyerewe ko ngo Hip Hop ikundwa n’urubyiruko ariko maze kubona ‘feedback’ zirenze imwe z’abantu kandi bakuru bashima ibintu binkora bigakunda. "

Yakomeje ati “Ntabwo ariwe wenyine hari benshi ariko niwe wabashije wenda kubivuga ariko ndabizi ko abantu bakuru bajya bumva ibintu nkora kandi barampamagara bakambwira ko ibintu nkora ari byiza nkabyishimira. Niba yarabivuze gutyo ni amarangamutima ye kandi nanjye urumva ko bimpaye gukomeza kunononsora kugira ngo mbikore neza cyane.”

Yavuze ko mu minsi ishize Israel Mbonyi umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nawe yagaragaje ko yanyuzwe n’ibihangano bye, ndetse ngo na Aline Gahongayire ajya amuhamagara amushimira indirimbo nziza aba yakoze.

Yavuze ko kuba ashimwa n’abantu batandukanye ari igikorwa kimushimisha iyo umuntu mukuru amubwiye ko akunda ibikorwa bye akamunkura mu bandi baraperi benshi akumva niwe avuze. AmaG yavuze ko ibi bimushimisha ndetse agashima n'Imana kuko iba yamuhaye inspiration.

Ama G The Black avuga ko hari abantu bakuru benshi bashima ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze.

Diplomate yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Antoine Rutayisire yareruye ko akunda imitekerereze ye. Ashimangira ko byamwongereye imbaraga biturutse ku kuba Pasiteri Antoine wamuvuzeho ari umwe mu ntiti igihugu gifite kandi cyifashisha mu nama nyinshi. Haba mu rubyiruko cyane abubatse ingo, abayobozi no mu bindi.

Yagize ati “ Binyereka ko ari urugero rw' uko nshobora kuba ndi ‘appreciated’ n' abandi benshi batekereza nkawe wenda batavayo bose ngo babivuge. Ntibimfasha ko nshimishijwe no gushimwa kuko sicyo nkorera. Ahubwo nkorera gu-‘spreadinga’ (gukwirakwiza) ‘knowledge’ (ubumenyi) no guharanira gukora ‘positive change’ (impinduka nziza) muri sosiyete biciye mu butumwa, bikanamfasha kumenya ko ngomba gukomeza kwiga kurushaho no gusakaza ubutumwa bwiza muri sosiyete."

Muri muzika, Ama G The Black aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umuntu’ imaze kurebwa n’abantu 27 672. Diplomate aheruka gushyira hanze indirimbo ‘Karibu Sana’ yahuriyemo na The Ben, imaze kurebwa n’abantu 166 511 ku rubuga rwa Youtube.

Diplomate avuga ko yashimishijwe bikomeye no kuba yarashimwe na Pastor Antoine Rutayisire.

Pastor Antoine yatangaje ko akunda imitekerereze ya Diplomate n'ubwenge bwa Ama G The Black.

REBA HANO INDIRIMBO 'KARIBU SANA' YA DIPLOMATE NA THE BEN

REBA INDIRIMBO 'UMUNTU' YA AMA G THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND