RFL
Kigali

Amarangamutima ya Mbanda wegukanye irushanwa ‘Spark your talent’ rya TECNO na The Mane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2019 13:21
0


Umusore witwa Mbanda John wo mu karere ka Musanze, niwe wegukanye irushanwa ‘Spark your talent’ ryateguwe na TECNO ifatanyije na Label ya The Mane iyoborwa na Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama.



Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarenga 200, bakuwemo 30 bahatanira kuvamo 10 bajya mu cyiciro cya nyuma. Uyu musore yegukanye iri rushanwa ‘Spark your talent’ nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma aho yari ahatanyemo n’abandi 10. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ni bwo akanama nkemurampaka k’iri rushanwa, kemeje ko umusore witwa Mbanda John ari we wegukanye irushanwa ‘Spark your talent’.

Uyu musore wari uhatanye mu cyiciro cy’abaririmbyi, yahembwe Miliyoni 1 Frw, anasinya amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe na Label ya The Mane. Uwitwa Cyusa Alpha yabaye uwa kabiri ahembwa 300,000 Frw naho Umutoni Olivia aba uwa Gatatu ahembwa 200,000Frw. Aba bose bari bahatanye mu cyiciro cyo kuririmba.

Mbanda wegukanye irushanwa 'Spark your talent' yahembwe Miliyoni 1 Frw

Uko ari 10 bitabiriye irushanwa ‘Spark your talent’ bahawe ‘certificate’ ihamya ko bitabiriye iri rushanwa ndetse buri wese ahembwa telefoni ya Spark 3 yashyizwe ku isoko muri Mata 2019.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mbanda yavuze ko akimara kumva iri rushanwa ‘Spark your talent’ yakoze imyitozo ihagije ndetse yiyegereza Imana. Avuga ko bikimara gutangazwa ko ariwe wegukanye irushanwa, yishimye cyane atekereza ku hazaza he nk’umuririmbyi. Yagize ati “Numvise nishimye cyane. Natekereje ku hazaza ha njye. Ntekereza nyine ku byo The Mane igiye kumfasha numva ni ibyishimo cyane. Ni ibintu bishimishije.”

Mbanda avuga ko mu rugendo rwe ari muri iri rushanwa yashyigikiwe bikomeye n’umuryango we wagiye umugira inama uko bwije n’uko bucyeye. Ati “Bagiye bambwira gukora cyane. Kandi mbisengere. Niba ari ibyanjye bizaza niba atari ibyanjye ubwo ng’ubwo niko Imana izaba yabishatse.”

Umunsi yegukanyeho iri rushanwa yari ashyigikiwe n’abavandimwe be, avuga ko ababyeyi batari babashije kuboneka ariko ko batari basinziriye ahubwo bari bategereje ibiva mu irushanwa.

Yagize ati “Nahise mpamagara Mama mubwira ko natsinze. Yahoraga ampamagara ambaza aho bigeze rero bikirangira rero niwe nahamagaye. Yarishimye arambwira ngo yari yabuze ibitotsi bitararangira arishima ashima Imana."

Uyu musore avuga ko akinjira mu irushanwa atiyumvishaga ko ashobora gutsinda, ashingiye ku kuba harimo benshi b’abahanga bazi kuririmba. Avuga ko yakuze yumva ashaka kuba umuhanzi, ndetse ko ari urugendo yifuza gukomeza mu buzima bwe bwose. 

Umutoni wegukanye umwanya wa kabiri yafashwe n'amarangamutima. Yashyikirijwe igihembo n'umuhanzikazi Queen Cha

Mbanda yatubwiye ko yiteguye gukomeza urugendo rw'umuziki nk'inzozi yahoranye

Bad Rama washinze Label ya The Mane yafatanyije na TECNO gutegura irushanwa 'Spark your talent'

Cyusa Alpha Serge wegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa 'Spark your talent'

Bamwe mu bari bitabiriye umunsi wa nyuma w'irushanwa 'Spark your talent'

AMAFOTO: Evode Mugunga/TECNO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND