RFL
Kigali

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya East African Party cyatumiwemo Meddy yageze ku isoko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2018 12:38
0


Muri izi mpera z'umwaka mu Rwanda habera ibitaramo binyuranye , ikinini kimaze kubaka izina kinamaze kubaka izina ni East African Party kigiye kuba ku nshuro ya cumi na rimwe mu gihe cy'imyaka icumi kimaze kibera mu Rwanda, Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera ku isoko.



Iki gitaramo ubusanzwe giherekeza umwaka urangiye kinjiza abantu mu mwaka mushya, kuri ubu iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi banyuranye b'ibyamamare hano mu Rwanda bazaba arangajwe imbere na Meddy, usibye Meddy iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi bakomeye barimo Riderman, Bruce Melody,Yvan Buravan na Social Mula.

Igitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2018 muri parikingi ya Stade Amahoro. aha kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y'icyubahiro. kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yamaze kugera ku isoko aho wayakura ahantu hanyuranye.

East African Party

Igitaramo cya East African Party

Ahantu ho gukura amatike yose yageze ku isoko ni kuri Jumia, KCT mu mujyi rwagati aho bahamagara nimero; 0788941006,0784455020,0788932410 ndetse no ku cyicaro cya EAP (itegura iki gitaramo) i Nyarutarama ho ushaka amatike agahamagara kuri;0786718339. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera muri parikingi ya stade Amahoro. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND