RFL
Kigali

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Kidum na Cecile Kayirebwa yamaze kugera ku isoko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 9:41
0


Muri izi mpera z’umwaka abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ndetse n’abakunda kwizihiza iminsi mikuru mu buryo bwihariye bongeye gutegurirwa Rwanda Konnect Gala, igitaramo kizahuriza hamwe ibihangange mu muziki nka Kidum, Kayirebwa n’abandi. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera ku isoko.



Rwanda Konnect Gala ni igitaramo ngaruka mwaka gihuza abanyarwanda n’abanyamahanga baba baturutse impande zitandukanye baje kwizihiriza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu Rwagasabo. Biba ari ibirori bidasanzwe birangwa no gusabana no guhuza abataherukanaga, bigasusurutswa na muzika ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Kuri iyi nshuro nk’uko twabitangarijwe na Liliane Umutesi, umuyobozi wa Kigali Line Up, iri gutegura Rwanda Konnect Gala Edition yayo ya kabiri, iy’ uyu mwaka iteganyijwe ku itariki 21 Ukuboza 2018, ikazabera muri Kigali Exhibition and Conference Village, mu Akagera Hall, ahazwi nka Camp Kigali guhera ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

Kidum

Amatike y'iki gitaramo yatangiye kugurishwa

Abazitabira iki gikorwa uyu mwaka bazasusurutswa n’ibihangange nka Cecile Kayirebwa ukundwa na benshi mu njyana n’umudiho nyarwanda biranga ibihangano bye kuva mu myaka yo ha mbere na Niyimbona Jean Pierre Kidum, umunyamuziki mpuzamahanga w’umurundi wamamaye kubera ubuhanga mu ndirimbo z’urukundo n’izimakaza amahoro ndetse n’uko aririmba akanacuranga mu buryo bwa LIVE, akanezeza abitabira ibitaramo atumirwamo.

Hazaseruka kandi itorero Inganzo Ngali, umunyarwenya, umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amakinamico Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko; Group Umuti mu Nganzo icuranga Live, ikaba ari group ifite abahanzi kuva ku myaka 6 kugeza kuri 73,  ndetse hazaba hari na Sophie Nzayisenga ucuranga inanga.

Kidum

Abahanzi bakunzwe bazaba bataramira muri iki gitaramo

Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000Rwf) ku muntu umwe, n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (150,000Rwf) ku bantu umunani (8) bazaba bafite ameza amwe yihariye. Amatike yatangiye gucuruzwa ahantu hanyuranye harimo; Simba mu mujyi , Simba ku Gishushu, Simba yo kuri Kigali Hights, Simba Kimironko,Simba Kicukiro, V Coffee i Gikondo, Woodland Supermarket,Boom Dia Coffee, Alimentation la gardienne. Aha hose wahasanga amatike mu gihe ukeneye ubundi busobanuro cyangwa kuyigura utageze hano wabaza kuri izi nimero; 0788676458.

Rwanda Konnect Gala igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri, ni igikorwa giteganyijwe kuzajya kiba buri mwaka. Mu kugitegura hakaba hazirikanwa iteka ku myidagaduro idasigana n’umuco nyarwanda ariko hanitabwa ku bakunda injyana za kizungu n’izigezweho mu rwego rwo gufasha abacyitabiriye kwinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND