RFL
Kigali

Amatike yo kwitabira Miss Rwanda yageze ku isoko, abazagura amatike mbere bazahabwa imodoka zibageza i Rusororo ahazabera ibi birori

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 15:05
2


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho kuri ubu ari irushanwa rigeze aho rikomeye, abakobwa bazajya mu mwiherero bamaze kumenyekana igisigaye ni ukwitabira umwiherero bazavamo berekeza i Rusororo ahazabera ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019.



Kuri ubu amatike yo kwinjira muri ibi birori yageze ku isoko aho abazazigura mbere bazabasha kubona uburyo bwo kugenda ku buntu, aha amatike mbere yuko ibirori biba ari kugura 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y'icyubahiro na 400000frw ku meza y'abantu icumi azaba ariho n'icupa rya shampanye. aba bazagura amatike mbere bakazahabwa uburyo bwo kugenda cyane ko hazaba hateguwe imodoka zizatwara abaguze amatike mbere.

Kubantu bazagurira amatike i Rusororo ho kwinjira bizaba ari 10000frw mu myanya isanzwe,20000frw mu myanya y'icyubahiro na 500000frw ku meza y'abantu icumi bazaba bicaye mu myanya y'icyubahiro hariho n'icupa rya shampanye.

Miss Rwanda2019

Amatike yatangiye kugurishwa

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangiye tariki 15 Ukuboza 2018 aho batangiye bashakisha abakobwa bagombaga guhagararira intara y'Amajyaruguru mu iri rushanwa. Nyuma y'iyi ntara intara zose z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali bazinyuzemo bashakisha abakobwa bazazihagararira muri Miss Rwanda 2019 birangira habonetse abakobwa 37 baherutse gutoranywamo abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero muri Golden Tulip i Nyamata guhera ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Uyu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri abakobwa bigishwa ibinyuranye bizabafasha kuba bavanwamo umwe wakwegukana ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mwiherero uzarangira tariki 26 Mutarama 2019 uwegukanye ikamba amenyekanye mu birori biteganyijwe kubera i Rusororo muri Intare Conference Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwineza kahn5 years ago
    Itike ndayigura ariko nibiba josiane . ahaaaaaa. Dore nibwo ngiye gukurikirana ibi bya Miss imbona nkubone kubera Josiane
  • Albert 5 years ago
    naringize ngo mwiseneza ntawurimo





Inyarwanda BACKGROUND