RFL
Kigali

Imbamutima za Passy wegukanye igihembo muri HiPipo Awards nyuma y’indirimbo imwe gusa avuye mu itsinda rya TNP

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 10:42
0


Passy umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya TNP, mu minsi ishize yasezeye muri iri tsinda atangira gukora umuziki ku giti cye. Indirimbo ya mbere yashyize hanze ni iyitwa “Mbaye wowe” yakoranye na Butera Knowless, ikaba yanegukanye igihembo muri Hipipo Awards ibihembo bitangirwa muri Uganda.



Nyuma yo kwegukana iki gihembo nk’umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 aho yari ahatanye n’abandi bahanzi banyuranye uyu musore yagaragaje ibyiyumviro bye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati”Wawouuu sinzi n'aho nahera, Imana irongeye irabikoze, ntijya ihwema kuntungura. Mana uri inyakuri kandi sinigeze ntinda kwemera ko usohoza ibyo wijeje umuntu nuzuye amashimwe nshimishijwe n’iki gihembo.”

Uyu muhanzi yakomeje ashimira buri umwe umuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika, aha akaba yagize ati” Ndashima Imana, umuryango wanjye, inshuti zanjye, abanyamakuru abakora indirimbo, aba Djs n'abahanzi bagenzi banjye. Gukora cyane birahemba. Warakoze Butera Knowless kuba twarakoranye iyi ndirimbo n’impano yawe. Ishimwe Clement na Meddy Saleh mwarakoze kutuba hafi n’inama mwaduhaye, iyi ndirimbo ntabwo yari kujya hanze imeze neza iyo mutabigiramo uruhare. Imana ibahe umugisha,…”.

Passy

Passy wahoze muri TNP indirimbo ye ni yo yegukanye igihembo cya Hipipo nk'indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda...

Tubibutse ko Passy yatangiye kubona ishimwe ku ndirimbo ye ya mbere kuva avuye muri TNP itsinda yavuyemo mbere ya 2018 n'ubwo inkuru yo gutandukana kwabo yamamaye cyane muri 2018 ubwo Passy yatangiraga gukora umuziki ari wenyine. Kuri ubu uyu musore ari muri studio aho ari gukora izindi ndirimbo dore ko kuva muri 2018 amaze gushyira hanze indirimbo imwe gusa.

REBA HANO INDIRIMBO “MBAYE WOWE” YA PASSY NA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND