RFL
Kigali

Amb.Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’ibikubiye mu ndirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 18:40
2


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko yanyuzwe n’amashusho ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Igitekerezo’ King James yasohoye ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019.



Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe na buri kimwe cyose cyakozwe mu ndirimbo ‘Igitekerezo’ ya Ruhumuriza James waryubatse nka King James. Yanditse ati “Uyu musore [King James] afite amashusho y’umwihariko aherekejwe n’indirimbo y’umwihariko.”


Kuva King James yashyira hanze iyi ndirimbo nshya ‘Igitekerezo’ atangiranye n’uyu mwaka wa 2019, yakirijwe ibitekerezo bitandukanye bya benshi banyuzwe n’uburyo ubutumwa buyigize bwajyanishijwe n’amashusho yayo.  

Amashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ King James yagaragajemo umwihariko ari mu rukundo n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaje kunyurwa n’uburyo ubutumwa bw’iyi ndirimbo bukinnyemo.

King James, yabwiye INYARWANDA ko gukorana n'umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu, byaturutse ku kuba ‘yari amaze igihe arebye uburyo ahandi bafata abantu bafite ubumuga bw'uruhu bityo ahitamo kuba yakorana n'umwe mu bafite ubu bumuga mu rwego rwo gutanga ubutumwa’. Yahamije ko atari asanzwe aziranye cyane n'uyu mukobwa ahubwo abo mu ikipe ye aribo bamufashije kumushaka.  

Muri iyi ndirimbo, King James agaragaza ko uburyo yahuye n’uyu mukobwa ari byo byatumye agira ‘Igitekerezo’ cyo kumukunda. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ yatunganyijwe na Producer Knox beat, ikorerwa muri studio Monster Record ya Dj Zizou; amashusho akorwa na Fayzo Pro.

Amb.Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n'indirimbo ya King James

Iyi ndirimbo ya King James yishimiwe n'abantu benshi cyane

REBA HANO INDIRIMBO 'IGITEKEREZO' YA KING JAMES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange5 years ago
    King James yagaragaje itandukaniro rwose,hari abumva ko badashyize mu mashusho abakobwa bambaye ubusa cg bameze ukuntu itakundwa!mwakire ikosora.This is the song of the year
  • KURADUSENGE Samuel5 years ago
    King james akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi ukomeye, biriya bintu yakoze muri video ye byatanze ubutumwa bukomeye yatweretse ko umuntu wese arinkundi kdi ko ntamuntu ukwiye guhabwa akato, bitewe n'ibara ry'uruhu rwe.





Inyarwanda BACKGROUND