RFL
Kigali

AMERIKA: Abantu bishimiye bikomeye Mukamana Beyonce mu gitaramo 'Bene wacu Comedy Tour' cyitabiriwe cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:25/02/2019 23:51
0


'Bene wacu Comedy Tour' ni ibitaramo by'urwenya byateguwe n'umunyarwenya Ramjaane ugiye kuzenguruka Amerika afatanyije n'umwe mu bavanga umuziki (Deejay) witwa Kanyandekwe.



Mu mpera z'icyumweru gishize tariki 23/2/2019 abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Dallas, nibo babimburiye abandi gusogongera ku gaseke kuzuye urwenya Ramjaane yabateguriye. 

Muri iki gitaramo Ramjaane uzwiho gusetsa, akagira n'umwihariko wo kwambara nk'abategarugori akina Comedy, yongeye kugaragara ku rubyiniro aho yagaragaje ishusho ya Mukamana Beyonce wahindutse umunyamujyi, abantu bagaseka bagatembagara.

Ni umugoroba waranzwe n'ibyishimo ndetse n'ubwitabire dore ko bwari ku rwego rwo hejuru. Iki gitaramo cyabereye i Dallas mu mujyi wa Texas mu nyubako ya 'AA Center', cyatangiriye igihe ndetse gihumuza i saa 11:00am.


Ramjaane ku rubyiniro


Inseko n'umunezero ni byo byaranze iki gitaramo 


Iyo yambaye nk'abategarugori izina riba ryabaye 'Mukamana Beyonce' 


Bamwe mu bitabiriye bafashije Ramjaane gucinya akadiho mu ndirimbo 'Uzaze urebe' y'Intore Massamba

Mu kiganiro Ramjaane yahaye INYARWANDA yadutangarije ko yishimiye cyane ubwitabire, anagaruka no ku mafaranga yakuye muri iki gitaramo ko azayohereza gufasha umuryango wa Mugisha Augustin umunyagasani uherutse kwitaba Imana. Yagize ati: "Igitaramo cyagenze neza babwiye ko ndi umwe mu banyarwanda ba mbere bujuje kiriya cyumba cya 'AA Center', nk'uko nabibatangarije amafanga yavuye muri iki gitaramo ndayohereza mu Rwanda gufasha umuryango wa Mugisha Augustin ndetse bazanamwubakishirize imva."


Umunyagasani Mugisha Augustin uherutse kwitaba Imana,  wafashije cyane Ramjaane mu rugendo rwe rwo kumenyekana nk'umunyarwenya,agiye kubakishirizwa imva mu mafaranga yavuye muri iki gitaramo.

Deejay Kanyandekwe ku rubyiniro 


Iki gitaramo cyabereye i Dallas ni cyo cyabimburiye ibindi byose. Biteganijwe ko ikindi gitaramo Ramjaane azakurikizaho, kizaba hagati muri Kamena. Imwe mu mijyi Ramjaane ateganya kuzakorereramo ibi bitaramo by'urwenya yise 'Benewacu Comedy Tour' harimo Michigan, Arizona, Ohio n'ahandi. Ramjaane yadutangarije ko ibi bitaramo bizagenda bigaragaramo udushya twinshi ndetse no guha umwanya abahanzi bakizamuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND