RFL
Kigali

Amerika: Enric Sifa yagarutse mu muziki asohora indirimbo nshya ‘All my love’ yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2019 13:34
0


Enric Sifa ni umuhanzi nyarwanda uba muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ingorofane ihindutse indege’. Nyuma y’igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki, ubu yamaze kugaruka ahita asohora indirimbo ‘All my love’ yasohokanye n’amashusho yayo.



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ALL MY LOVE' YA ENRIC SIFA

Eric Nshimiyumuremyi wamamaye nka Enric Sifa, ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya nyuma y’iminsi micye avuye mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere yari aje mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze aba muri Amerika. Ubwo yari mu Rwanda, tariki 20 Nyakanga 2018 Enric Sifa yahuye n'inshuti ze n'abavandimwe be barasangira, barasabana anabamurikira umugore we Whitney Sifa dore ko yaherukaga mu Rwanda akiri umusore.


Enric Sifa n'umugore we ubwo bari mu Rwanda mu mpera za 2018

Kuri ubu rero Enric Sifa yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘All my love’ iri mu rurimi rw’icyongereza. Yayituye abakunzi b’umuziki we bose, abasaba kuyisangiza abandi. Kuva ageze muri Amerika mu myaka ishize, ntabwo Enric Sifa yakomeje gukora umuziki cyane, gusa hari indirimbo nke yakoze akigerayo zirimo: I wanna see you tonight, Street love, Stay here, Mad world n’izindi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ALL MY LOVE' YA ENRIC SIFA


Enric Sifa yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoreye muri Label yitwa Rose & Kay Records ibarizwa Los Angeles, CA n’i Kigali mu Rwanda. Ni indirimbo iri mu njyana ya Universal Afro Pop, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Shawn Lewis, amashusho yayo ayoborwa na KKO Production.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ALL MY LOVE' YA ENRIC SIFA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND