RFL
Kigali

Enric Sifa uri kubarizwa i Kigali yasabanye n'inshuti ze mu birori abantu benshi bitabiriye bambaye umweru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2018 14:05
0


Eric Nshimiyumuremyi uzwi nka Enric Sifa, ni umuhanzi nyarwanda wakanyujijeho mu Rwanda mu myaka yatambutse aho yamamaye mu ndirimbo 'Ingorofane ihindutse indege'. Kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda nyuma y'imyaka 7 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018, Enric Sifa hamwe n'umugore we Whitney Sifa ndetse n'abandi bo mu muryango w'umugore we bavanye muri Amerika, basangiye n'inshuti z'uyu muhanzi zo mu Rwanda mu birori bibereye ijisho byabereye kuri Onomo Hotel mu mujyi wa Kigali. Benshi mu bitabiriye ibi birori bari bambaye umweru.

REBA HANO 'SI NJYE MWAMI' YA HINDURWA YABAGAMO NA ENRIC SIFA

Muri ibi birori, Enric Sifa wari kumwe n'umugore we Whitney Sifa bashakanye muri 2014, yishimiye cyane kongera guhura n'inshuti ze baherukana cyera akiba mu Rwanda. Mu bari muri ibi birori harimo bacye baturutse mu muryango we, inshuti ze za hafi, abo biganye muri 'Lycée de Kigalin'abo bamenyaniye mu muziki. Abantu banyuranye bafashe umwanya buri umwe avuga icyo yibuka kuri Enric Sifa mu buzima bwe bw'ubwana. Abo biganye kimwe n'abavandimwe be bavuze ko ari byiza Enric Sifa yarabaye umugabo byongeye akagaruka mu Rwanda azanye n'umugore. 

Enric Sifa aganira n'umugore we

REBA HANO 'STAY HERE' INDIRIMBO ENRIC SIFA YAKOREYE MURI AMERIKA

Benshi mu bari muri ibi birori bagarutse ku kuba Enric Sifa yari umuhanga cyane mu kuririmba ndetse ngo hari indirimbo yajyaga aririmbira nyina akishima agasinzira neza. Ngo nyina ntiyabashaga gusinzira iyo yabaga ataririmbiwe n'umuhungu we Enric Sifa. Hari n'abamusabye kongera kugaruka mu muziki banahamya ko azahakura amafaranga menshi na cyane ko bavuga ko kuririmba ari impano ye. Ibyahavugiwe byose byashimishije cyane umugore wa Enric Sifa dore ko akanyamuneza kari kose ku maso. Enric Sifa yabwiye Inyarwanda.com ko azamara mu Rwanda ibyumweru bibiri abone gusubira muri Amerika.

Kwizera Ayabba Paulin n'umugore we ndetse na Eddy Kamoso bari bahari

Enric Sifa ni umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “Ingorofani ihindutse indege” ivuga ku buzima bugoye bwo ku muhanda yanyuzemo nyuma Imana ikamuhindurira amateka. Nyuma yo kugera muri Amerika yatangiye no gukora indirimbo zisanzwe yaba iz'urukundo ndetse n'izivuga ku buzima bw'abana bo ku muhanda aho ahamagarira abantu kubagirira urukundo. Twabibutsa ko tariki 16 Nyakanga 2018 ari bwo Enric Sifa n'umugore we bageze mu Rwanda, Ni nyuma y'aho Enric Sifa yaherukaga mu Rwanda muri 2011.

MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE

Mushiki wa Enric Sifa

Aba bakobwa bo bahisemo kuza bambaye imyenda itari umweru

Danny Runyange yahoze aririmbana na Enric Sifa

Egide, umuvandimwe wa Enric Sifa

Umuhanzi Brian Blessed wiganye na Enric Sifa bishimiye kongera guhura

Brian Blessed hamwe na Enric Sifa

Buri umwe yahawe umwanya avuga icyo azi kuri Enric Sifa

Ibirori byabereye kuri Onomo Hotel

AMAFOTO:Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND