RFL
Kigali

Amerika: Kamichi yakoze ubukwe n’umukobwa w’i Huye yirinze gutangaza amazina-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2019 7:56
2


Umuririmbyi Bagabo Adolphe wamamaye mu muziki nka Kamichi, yasabye anakwa umukunzi we atifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, gusa avuka ko yavukiye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Ally Soudy wakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, Kamichi uvuga ko adashobora gutangaza amazina y'umugore we,  yahishuye ko ari uw'i Huye.

Kamichi yatanze inkwano mu muryango w’umukunzi we kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019. Yageze kwa Sebukwe acyenyeye bya Kinyarwanda, afite urunigi mu ijosi, yitwaje inkoni, ashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe.

Yisunze amagambo yavuzwe na Bull Dogg, Kamichi yagize ati “Bull Dogg yaravuze ngo umuhanzi ubuzima bwacu buri ku gasozi iyo ugize amahirwe ubona icyo ugira ibanga”. Yumvikanishaga ko kuvuga izina ry’umukunzi we ariyo mahitamo asigaranye ku buzima bwe nk’icyamamare.

Yahamije ko umugore we azakomeza kumugira ibanga.Ahabereye gusaba no gukwa ni naho azatura n’umuryango we. Kamichi avuga ko umunsi w’ubukwe atari ikintu cyoroshyeahubwo ko ushima Imana ari uko birangiye.

Yahishuye kandi ko buri kintu cyose kigira umunsi wacyo. Avuga ko mu myaka ishize hari benshi bagiye bamusaba ko yakora ubukwe, ariko ngo igihe cyari iki.

Uyu muhanzi yanavuze ko atekereza kuza mu Rwanda kwerekana umugeni ariko ko bisaba kubanza kubitegura.

Kamichi yatangaje ko umukunzi we avuka i Huye

Mu kiganiro na Ally Soudy, Kamichi yavuze ko yari yatekereje gukoresha amashusho y’ubukwe bwe mu ndirimbo “Forever” aherutse gusohora ariko ko Producer atabonetse.

Ati “Niyo yari gahunda ariko Producer uramuzi ntiyabashije kuboneka.”Yabwiye umukunzi we ko ariwe munezero we. Ati “Umunezero wanjye ni ukumubona anezerewe. Nk’umuntu unezezwa no kumubona anezerewe nzakora uko nshoboye kugira ngo azajye ahora anezerewe. N’ubwo bigoranye ariko nzabishobora.”

Tariki ya 08 Kamena 2018 nibwo Kamichi Karidinal yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ari naho atuye.

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi, amaze imyaka isaga itanu atuye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Nzeri 2018, yibarutse umwana w’umukobwa.

Kamichi yakoze ubukwe n'umukunzi we yirinze gutangaza amazina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karasira Emmanuel4 years ago
    AMAHORO N'IMIGISHA KURUGO RWA CAMISHI ; CAMISHI NDAMWEMERA BIKAZE
  • Karamuka4 years ago
    IBYOWAKOZE NIBYO KABISA





Inyarwanda BACKGROUND