RFL
Kigali

Amerika: Mutesi Dorah wabaye Miss UNR yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2019 11:31
0


Mutesi Dorah umwe mu bakobwa b’ubwiza bambitswe ikamba rya Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010 usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Georgia, yamaze gukora ubukwe n’umugabo we witwa Muyango Dave bamaze igihe bakundana bakaba bemeranyije kubana akaramata.



Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Miss Mutesi yahishuye ko yambitswe impeta ya fiançailles mu ijoro ryo ku wa wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019. Yari yagiye gusangira na Muyango Dave mu Mujyi wa Alpharetta baza gutaha bafashe icyemezo cyo kuba aba-Fiancés. Nyuma y’amezi arenga atandatu uyu mukobwa yamaze gukora ubukwe n'uyu mugabo yari yaremereye ko bazabana akaramata, ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Nyampinga uzwi ku kazina ka ‘Dorah’ yambitswe ikamba rya Miss UNR asimbuye Umulisa Viviane. Ni we mukobwa watowe bwa mbere muri Kaminuza amarana ikamba imyaka ibiri, kuko yaryamitswe mu mwaka wa 2010, ndetse arikomezanya n’umwaka wa 2011.

Uretse kuba Miss Campus 2010, Mutesi Dorothy yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga Mpuzamakaminuza (Miss Inter-universities), yabaye muri Werurwe 2011, yegukana umwanya wa Gatatu. Miss Mutesi yiga muri iyi Kaminuza yize mu ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo mu gashami k’Ubukungu n’Amabanki (Money and Banking). Yabanje gukorera muri Banki ya KCB i Butare aza kwimurirwa i Kigali asoje Kaminuza hanyuma mu 2015 ajya kwiga muri Amerika.

MISS DorahMISS DorahMISS DorahDorah Mutesi wabaye Miss UNR yakoze ubukwe

Jay Rwanda wabaye Mr Africa International 2017 yari yambariye umusore

Pastor Jimmy Muyango (iburyo) mukuru wa Muyango Dave






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND