RFL
Kigali

Amerika: Trey Max yashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo yise ‘My boo’ yakoranye na Gisa Cy’Inganzo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2019 11:25
0


Umuhanzi Manzi Fred wamenyekanye mu muziki ku izina rya Trey Max, yashyize ahagaragara indirimbo nshya ‘My boo’ yakoranye n’umuhanzi Gisa James [Gisa Cyinganzo] uherutse kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.



Trey Max asanzwe atuye muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Avuga ko amaze igihe kinini anyuzwe n’impano ya Gisa Cy’Inganzo ndetse ntatinya kuvaga ko ari umwe mu bahanga mu muziki u Rwanda rufite.

Iyi ndirimbo bise ‘My boo’ igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 06’. Yakorewe muri Touch Records na Producer Trackslayer.

Muri iri ndirimbo baririmba bagira bati “Mu buzima bwanjye nshaka wowe gusa. Udahari nta mahoro nagira Ni wowe umara imbeho. Ni wowe undi mu bitekerezo,”

Si ubwa mbere Trey Max akoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda kuko aheruka ‘I do’ yakoranye n’umuhanzi Social Mula. Yanakoze kandi indirimbo nka ‘My Africa love’, ‘Did u know’, ‘U and I’, ‘Uragiye’ n’izindi nyinshi.


Gisa cy'Inganzo wakoranye indirimbo na Trey Max

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MY BOO' YA TREY MAX NA GISA CY'INGANZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND