RFL
Kigali

Amezi asaga 10 arirenze Fabien ufite ubumuga bwo kutabona agifite icyizere cyo kuzabona ubufasha yemerewe na The Ben-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/10/2020 18:40
1


Umuhanzi Fabien ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko guhura na The Ben bagakorana indirimbo byagize akamaro anavuga ko agitegereje ubundi bufasha uyu muhanzi yamwemereye.



Binyuze mu kiganiro TEN TO NIGHT cya Radio TV 10, umuhanzi Fabien ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko ukunda umuhanzi The Ben kandi yifuza ko yahura na we ku buryo yamufasha mu rugendo rwe rwa muzika. Iki cyifuzo cye yaje kukigeraho barahura ndetse bakorana indirimbo bise “Ibyiringiro”.

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube ya The Be, kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi ijana na mirongo inani na bine (184,000). Usibye gukorana indirimbo, mu kiganiro twagiranye na Fabien yanze kwerura ngo atubwire ubufasha bwose yemerewe na The Ben, gusa imvugo ye igaragaza ko hari ibindi yamwemereye. Ati ”Nta kintu arambwira ariko buriya azakimbwira, ibyo yamyemereye azabikora’’.


Yakomeje avuga ko afite icyizere kandi yemera The Ben nk’inyangamugayo idashobora kubeshya. Ati ”Nawe afite ibikorwa ari gukora, ariko wenda hari igihe azambwira ati ngwino tuganire cyangwa turebe icyo dukora”. Icyakora yavuze ko ubwo baherukana yamubwiye ko azakora amashusho y’indirimbo bakoranye imaze amezi 9 igiye hanze. Kuva yahura na The Ben yavuze ko nta munsi n'umwe barongera kuvugana n'iyo haba kuri telefone.


Fabien ubwo yakiraga The Ben ku kibuga cy'indege i Kanombe

The Ben akigera i Kigali ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya East African Party , yatunguwe no kwakirwa na Fibien i Kanombe ku kibuga cy'indege. Iki gitaramo cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena, The Ben yahamagaye Fabien ku rubyiniro maze baririmbana indirimbo "Ibyiringiro’’.

Fabien wari utunzwe no gucuranga igisope mu tubari dutandukanye, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yaboneyeho umwanya wo guhishura ko abayeho nabi ku buryo no kubona icyo kurya abifashwamo n’abaturanyi. Ati ”(….)Singiye kukubeshya mu buzima bwanjye ntunzwe no gufata nka telephone nkabwira umuntu nti se wampaye nk’igihumbi. Aho wabonye mu rugo wavuye, umudamu waho ni we umfasha iyo yatetse wenda nkarya".

Yakomeje avuga ko undi muntu babana ukora akazi k’ubuyede iyo nawe yagize icyo abona ari we umurwaho bitaba byagenze gutyo akabwirirwa. Dukora iyi nkuru twagerageje guhamagara The Ben inshuro zirenze 4 twumva umurongo we urafunze.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FABIEN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeannette 3 years ago
    Haguma kwizera isezerano jya wizera kandi uzahumuka ndabizi uzakimera imana amashi cyanee kandi utanga ubuhamya





Inyarwanda BACKGROUND