RFL
Kigali

Andy Bumuntu uri gutegura alubumu yasohoye indirimbo ‘Appreciate’ yahishuriwe n’Imana mu nzozi - YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2019 12:33
1


Umuhanzi uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda, Kayigi Andy Dick Fred, waryubatse nka Andy Bumuntu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Appreciate’ yamurikiwe n’Imana mu nzozi.



Andy Bumuntu  yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Appreciate’ yayaretswe mu gicuku n’Imana ahishurirwa kuyikora. Yagize ati “Indirimbo ‘Appreciate’ nayeretswe mu gicuku. Nyuma y’uko ndose ndi ku rugamba gusa ndarurokoka nicura mfite injyana yayo nuko mfata gitari mu gicuku.”

Yahise ayishyira Producer Bob umushinga wo gukora iyi ndirimbo ‘Appreciate' utangira uko. Iyi ndirimbo yiyongereye ku rutonde rw’indirimbo ziri kuri albumu yatangiye gutunganya.  

Yifuza ko alubumu yasohoka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha . Alubum iri gukorwa magingo aya izaba igizwe n’indirimbo 11 harimo  ‘Ndashaje’, ‘Mukadata’, ‘Mine’ na ‘Stay’ zasohotse mbere.

Andy Bumuntu ari gutegura alubumu yakubiyeho indirimbo 11.

UMVA HANO INDIRIMBO 'Appreciate' ya Andy Bumuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tite5 years ago
    Wow nice song! I’m the big fan! Gusa iyi ndirimbo yari kuba nziza cyn iyo iza kuba slow, with only guitar or piano and pads!





Inyarwanda BACKGROUND