RFL
Kigali

Andy Bumuntu yigishije muzika abanyeshuri bakora indirimbo ‘Together’ -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 12:38
1


Umuhanzi Andy Bumuntu mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayisumbuye yigishije muzika abafite imyaka hagati ya 12 na 18. Ubumenyi bakuyemo babuhurije mu ndirimbo bise ‘Together’ yahurijwe hamwe n’andi mashusho yerekana uko igikorwa cyose cyagenze.



Andy Bumuntu azwi cyane mu ndirimbo "Mukadata", "Mine", "Umugisha" n'izindi. Yari amaze imyaka ibiri atekereza kuri ‘Bumuntu Music Training’ yakubiyemo amasomo ya muzika yageneye abakiri bato n’abakuze.  Avuga ko ubumenyi afite muri muzika yifuza no kubusangiza abandi mu rwego rwo gufasha abiyumvamo impano y’umuziki kuyibyaza umusaruro.

Yigishije muzika abanyeshuri 10 bigiye muri Kigali Cultural Village ahazwi nka Camp Kigali. Abanyeshuri bitabiriye aya masomo biga mu bigo bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni abahungu bane n’abakobwa batandatu. Biyandikishije banyuze muri ‘website’ yashyizweho abandi biyandkishiriza ahatangiwe amasomo.

Ni ku nshuro ya mbere Andy Bumuntu yigishije amasomo ya muzika, avuga ko azakomeza kwigisha benshi uko ubushobozi buzagenda buboneka. Abanyeshuri bize ibijyanye no kugenzura ijwi, kumenya uko bitwara ku rubyiniro, kwandika indirimbo no kuririmba, uko babyaza umuziki amafaranga, kwigirira icyizere ugashimisha abagukurikiye n’ibindi.

Andy Bumuntu niwe watanze amasomo ya muzika ku banyeshuri icumi biga mu mashuri atandukanye

Keza uri mu banyeshuri 10 bize muzika, yabwiye INYARWANDA, ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze yiga yasobanukiwe kuririmba, kwandika indirimbo kandi ko hejuru ya byose yangutse inshuti z’abanyeshuri.

Yakuze yiyumvamo impano y’umuziki ari nayo mpamvu yasabye ababyeyi be kumwishyurira akiga muzika ayigishijwe na Andy Bumuntu.

Uyu mwana w’umukobwa niwe wanditse inyikirizo yumvikana mu ndirimbo ‘Together’. Ngo yishimiye uko amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ameze kuko agaragaza ubumenyi buri munyeshuri yakuye muri aya masomo.

Murumuna we witwa Meghan avuga ko uretse kumenya kwandika indirimbo yanamenye kwandika imivugo, kubyaza umusaruro umuziki n’uko ashobora kwitwara igihe agize ubwoba imbere y’abo aririmbira.

Yavuze ko ari kwitegura kwandika indirimbo n’imivugo mu minsi iri imbere. Anavuga kandi ko umuziki ari ibintu yakuze akunda kuko ngo cyera yajya yitiza ekuteri za Se akumva muzika.  Ati “Mbere nafataga ekuteri za Papa nkumva muzika ngatangira kuririmba nkanabyina.”

Meghan avuga ko yashimishije bikomeye no kuba yarigishijwe muzika na Andy Bumuntu nk’umuhanzi yari asanzwe akunda kandi afatiraho icyitegererezo. Umubyeyi wa Meghan na Keza yabwiye INYARWANDA ko aya masomo ya muzika yafashije abana be kurushaho kumenya impano zabo mu buryo butandukanye kandi ko bishimiye umusaruro wavuyemo.

Ati “Harimo kuba umuntu aba abona umwana we ikintu akunda Meghan twabonaga ko akunda umuziki ari umuntu ugira amarangamutima yaba mu kuririmba, haba kuganira, haba mu kujya inama n’ibindi. Iyi ‘training’ twabonye ko ifite umwihariko kuko yabafashaga umwana kurushaho kumenya impano ye yisanzuye mu buryo butandukanye.”

Andy Bumuntu avuga ko yishimira gusangiza ubumenyi afite abandi

Akomeza avuga Andy Bumuntu bari basanzwe bamuzi nk’umuhanzi w’umuhanga kandi ufite uburyo yihariye bwo kwandikamo indirimbo, bifuza ko abana be bamukuraho ubumenyi.

Uyu mubyeyi anavuga ko abana be batategereje ko ibyumweru bibiri bishira kugira ngo batangire kuvuga ibyo bize, ahubwo ngo buri munsi batahaga basubiramo amasomo bize.

Ati “Baje batubwira ngo hari amajwi akuganuriza hari n’amajwi akubwira ngo bikore [Araseka]. Natwe twumvise ari byiza. Bize ibintu byiza kandi ikindi twakunze n’uko bize bijyanye n’imyaka yabo…”

Yavuze ko bazakomeza gushyigikira abana babo mu rugendo rwa muziki.  Ngo uretse amasomo ya muzika abana be banungutse kumenyakana n’abandi, urukundo no gukorera hamwe nk’indangagaciro zikwiye umwana w’umunyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Andy Bumuntu yavuze ko yabanje gutekereza kwigisha muzika abakuze ariko ko azitirwa n’ubushobozi abanza kwigisha abakiri bato.

Ati “…Muri njyewe nkunda gutanga ubumenyi…Naravuze nti ni gute bicye nzi nshobora kubisangiza abandi bantu. Natangiye gutekereza kuri ‘Bumuntu project’ mu myaka nk’ibiri ishize.

“Narayanditse gusa nkitangira numvaga nzabanza kwigisha abakuru ariko bitewe n’ibihe narimo numva nshatse guhera ku bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye.”

Andy Bumuntu avuga ko yakoze isuzuma ku banyeshuri yigishije abahuriza muri studio bakora indirimbo bise ‘Together’.

Ati "Nabazanye muri studio bakora indirimbo. Barabikunze kuko amagambo yumvikana mu ndirimbo nibo bayiyandikiye. Byanyeretse ko bakurikiye buri kimwe cyose nabigishije.”

Iyi ndirimbo ‘Together’ yakorewe kwa Producer Bob mu buryo bw’amajwi. Uyu muhanzi avuga ko azakomeza gukurikirana aba bana yigishije kandi ko igikorwa yifuza kugikomeza mu myaka iri imbere.

Abanyeshuri bahawe 'certificate' zigaragaza ko bize muzika mu gihe cy'ibyumweru bibiri

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko bungutse ubumenyi bazifashisha muri muzika

Andy Bumuntu muri studio afasha abanyeshuri gukora indirimbo 'Together' yamaze gusohoka

KANDA HANO UREBE UKO IGIKORWA CYOSE CYAGENZE N''INDIRIMBO 'TOGETHER' YAKOZWE N'ABANYESHURI BIGISHIJWE MUZIKA NA ANDY BUMUNTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay4 years ago
    Wow I mean that this guy is talented keep it up brother and thanks for focusing on young teenager





Inyarwanda BACKGROUND