RFL
Kigali

Ange Kagame mu bantu bitabiriye ibirori ‘Kwita Izina Gala Night’ byasusurukijwe na Alyn Sano-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2019 14:35
1


Umuhanzikazi Alyn Sano mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 yatanze ibyishimo ku bitabiriye ibirori bya ‘Kwita izina Gala Night’ byabanjirije igitaramo ‘Kwita Izina Concert’ cyatumiwemo umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo wemeje abanya-Kigali.



'Kwita izina Gala Dinner' yabereye muri Kigali Convention Centre; yitabiriwa n’abayobozi batandukanye n’abandi bubatse amazina mu ngeri zinyuranye. Ni kimwe mu birori bihenze mu Mujyi wa Kigali.

Byitabiriwe na Madamu Ange Kagame n'Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma. Banitabiriye kandi igitaramo gikomeye Ne-Yo yakoreye muri Kigali Arena mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019.

Ku wa Gatanu w'iki cyumweru amatike yo kwinjira muri ibi birori yari yashyize. Ku muntu umwe byari 150$, abantu babiri ari 250$. Ni mu gihe ku meza y’abantu icumi 1200$. Hari n’abandi ariko bitabiriye ibi birori bafite ubutumire.

Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

Ibi birori kandi byitabiriwe kandi n'umubyinnyi Sherrie Silver, Niringiyimana wahanze umuhanzi wa 7 Km n'abandi. Muri ibi birori Alyn Sano yaririmbye afashijwe na Sebeya Band y’abanyeshuri bize muzika ku ishuri rya Nyundo.

Yaririmbye indirimbo nka “Witinda” imaze imyaka ibiri isohotse; ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga 1500. Yayiririmbye ayinoza mu ijwi byinyura benshi, asoje akomerwa amashyi.

Yongeyeho indirimbo “Rwiyoborere”, imaze amezi 12 isohotse; yarebwe n'abantu ibihumbi 69 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zafashishije uyu muhanzikazi kwisanga mu kibuga cy'umuziki nyarwanda.

Mu ndirimbo z'abandi bahanzi yaririmbye ‘I will Always Love You’, y'umuhanzikazi Whitney Houston. Ni indirimbo imaze imyaka umunani isohotse ariko iracyafite icyanga; ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 843.

Yanaririmbye indirimbo ‘Mans Mans World’ ya Etta James hamwe na ‘Wale Watu’ ya Kadja Nin.

Alyn Sano Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kuririmba muri ibi birori byitabiriwe n’abakomeye.

Avuga ko yabahaye ibyishimo mu gihe cy’isaha irenga yamaze abaririmbira. Yateguje kandi indirimbo nshya yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ati "Byari ibihe byiza. Kuririmbira muri ibi birori ni byishimo bikomeye ku muhanzi wese. Nakoze uko nshoboye mfasha benshi kwizihirwa n'umugoroba. Mu minsi ya vuba ndashyira hanze indirimbo. Ndizera ko bazayakira neza."

Ni ibirori byitabiriwe ku bwinshi na benshi mu bayobozi n'abandi bubatse amazina

Alyn Sano yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba muri ibi birori

Uyu muhanzikazi yanyuzagamo akaririmba indirimbo z'abandi bahanzi

Yaririmbye afashijwe na Sebeya Band yigaragaje cyane mu rugendo rw'umuziki nyarwanda

Sano avuga ko yagize ibihe byiza muri iki gitaramo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Michel Niyonzima4 years ago
    Alyn sano Ndamufana byanyabyo keep I up alyn courage kbs ntuzacike intege.





Inyarwanda BACKGROUND