RFL
Kigali

Ange Kagame yahawe 'Masters' na Columbia University-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2019 11:34
3


Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku kuba yasoje Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza muri Columbia University mu Bubanyi n'Amahanga n'Imiyoborere (International and Public Affairs).



Ange Kagame uherutse gusabwa akanakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, yashyize ifoto ku rukuta rwa Twitter akoresha, agaragaza ko ari mu banyeshuri bize muri Columbia University mu ishami rya 'International and Public Affairs' bahawe ‘Masters’. Yagaragaje ibyishimo bikomeye kuba ateye iyi ntambwe, ashimirwa na benshi bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Iyi kaminuza iherereye muri Columbia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ange Kagame yahawe impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya Gatatu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2019. Iri shuri ryagaragaje ko uyu muhango wamaze amasaha abiri aho watangiye saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, usozwa saa mbili z’ijoro.  

Ifoto rusange y'abahawe 'masters'

Ange Kagame ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza atera ikirenge mu cya Cyomoro Ivan Kagame wayihawe kuya 13 Gicurasi 2018 aho yize ibijyanye n’ubucuruzi (Master in Business Administration, ‘MBA’). Ange Ingabire Kagame, ni umwana wa kabiri mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Avukana n’abahungu batatu.

Ange Kagame yasoje icyiciro cya Gatatu cya kaminuza/Ifoto: Twitter@Ange Kagame

Byari ibyishimo bikomeye ku basoje icyiciro cya Gatatu cya kaminuza

Abasoje muri iyi kaminuza basabwe kuba intangarugero no gukora ibifitiye akamaro umuryango mugari

Yvan Cyomoro nawe aherutse guhabwa 'Masters'/ifoto:Twitter@Ange Kagame

AMAFOTO: Twitter@Columbia/SIPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent BYAMUKAMA4 years ago
    Warmest congratulations!!!!
  • mfitumukiza Emmanuel4 years ago
    Uwomushikiwacutwifatanyijenumuryangowe Ibyishimo
  • NGIZWENAYO JAMES 4 years ago
    Congratulation sister kd ukomeze uteri imbere!Imana izakurinde umushomeri nkubwo twahuye nabwo.





Inyarwanda BACKGROUND