RFL
Kigali

Ange Kagame yanenze bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2019 0:00
30


Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yaneza bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko bitagakwiye ko abakobwa bavuga mu rurimi batumva mu gihe bagahawe amahirwe yo kuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyangwa se bakagenerwa umusemuzi.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, Ange Kagame yavuze ko bitagakwiye ko abakobwa bahatanira ikamba bahatirwa kuvuga mu rurimi rw'icyongereza mu gihe bigaragara ko batakizi neza. Yagize ati

“Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo."

“Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.”  

“Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”


Ubutumwa bwa Ange Kagame

Dr Kayumba Christopher umwalimu muri kaminuza y'u Rwanda nawe yanenze iri rushanwa avuga ko afite ubushobozi yakuraho burundu kubaza mu rurimi rw'icyongereza muri Miss Rwanda kuko ntacyo byongera ku ndangagaciro na cyane ko yaba abakobwa bahatanira ikamba ndetse n'abagize akanama nkemurampaka, bose bagorwa no kuvuga icyongereza nyamara ugasanga bisanzuye mu rurimi rw'ikinyarwanda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi Vincent5 years ago
    Miss Rwanda irarangiye ,kandi yaranenzwe kuva igitangira irangiye ikinengwa,ubwo se tuvuge ko izakosorwa ubutaha cg iri munzira zo kuvaho? Abo nyashimisha no benshi ivuyeho nanjye ndimo. Tubitege amaso.
  • Ema5 years ago
    Ariko wowe uri kuvuga ibyo wasomye? Yavuze plus ibibazo ubwobyo biri mucyongereza kiri poor so Saba miss gusa bafite ikibazo naba judges ubwabo baragifite
  • Ange 5 years ago
    Uvuze neza rwose,kdi urakoze kuvuganira aba bakobwa bacu bazira kutavuga neza indimi z'amahanga wenda ubutaha bizakosorwa bajye bisanzura mu kinyarwanda cyiza
  • Le sage5 years ago
    Nge mbona bariya biyita abakemurampaka ahubwo bakwiye kwitwa Abatezampaka. Ndebera nk'uriya ngo Ni James. Minispoc inyemereye yakuraho Miss Rwanda ikareba undi mushinga wateza impano z'abanyarwanda ishiramo ariya mafr.
  • kamana emmy5 years ago
    batubwirira mfura nziza, umwari uzubwenjye nokwicisha bugufi, Ange turakwemera nibasubize nigute??? bakora amakosa nkariya abanyarwanda twese twirebera umwana nka josiane agasubiza neza akatwemeza barangiza naze nomuri Top5 , abaswa gusa bayoborwa namarangamutima, lmana izababaza byishi gusa miss Rwanda twaritwsyikunze ariko tuyangiye rimwe ntizagaruke
  • Coco 5 years ago
    Nuko rata mukobwa mwiza, ubundise aba bo babaza urwo rurimi bararuzi? Ibibintu bizasubirwemo, cg niba bumva umukobwa atazi urimi atorwe hanyuma yihugure mucyongereza muri yamafaranga bahembwa,ariko umuntu ntabuzwe amahirwe ye kandi ashoboye ngo nuririmi!!!
  • Julie5 years ago
    Urakoze wa mwana we uvuze ibyo na njye nabonye ahubwo tuvugishije ukuri na bariya babaza icyongereza cyabo ntikinononsoye cyane ngira ngo ninayo mpamvu abana batumvaga neza bakabasubirishamo
  • Eric5 years ago
    Nizina ryirushanwa byonyine riri mucyongereza.ntibikwiye pe.bakabajije ibibazo mukinyarwanda kuko nimishinga yabo izakorerwa abanyarwanda.babikosore rero.
  • Chupman5 years ago
    Ark ndabona mwese muri kwiyenza kubantu bategura iri rushanwa. 1.Kuba umuntu abahatanwa batumva ururimi si ikosa rya Inspiration Back up itegura iri rushanwa 2.Ahubwo c nidatozwa kuvuga indimi mpuzamahanga muruhame uzatorwa akitabira Miss Universal cg Miss World azavuga ikinyarwanda? 3.Navugana nabi Icyongereza kuruhando mpuzamahanga c nibwo muzishima? kubwanjye yabyicira imbere y'abanyarwanda akazasohoka yarikosoye 4.Ntimwijundike icyongereza kuko bariya bakobwa bose nirwo rurimi bavuze muri preselection, ubwo c muzi mute ko ataribo bitoreye kuvuga icyongereza bose? kd mwibuke ko generation zize mugifaransa zashize mumashuri yisumbuye na kaminuza SINZI ICYO MURI GUHORA IRI RUSHANWA RERO
  • joie5 years ago
    ese ubundi ko babahatira kuvuga icyongereza , ubwo iyo bari gukora imishinga yabo ko bahura nabaturage bazavuga icyongereza? ese ko bavuga gusigasira umucyo nyarwanda ntibabishyire mu bikorwa ? ubu abantu bose babaye abongereza nta muntu ukivuga ikinyarwanda iminota itanu adashyizemo urundi rurimi, ubwo mubona ibyo bikwiye ? abanyarwanda tugomba kugira urukundo rw'ibyiwacu, kuko nibyacu kdi nibyiza!!!!
  • Mugisha5 years ago
    Ivyo Ange yavuze nivyo iyo umuntu atazi neza ururimi rw'icongereza nabe avuga mururimi yisanzuramwo canke bamuhe umusiguzi niho n'ibirori vya miss Rwanda bigira isura nziza kandi n'Abanyrwanda benshi batahura vyinshi
  • Cedrick wm5 years ago
    ikinyarwanda cyaciwe amazi bikabije ntibazi nokwigira kubihugu biha agaciro ururimi rwabyo nka china
  • Date 5 years ago
    Rwose nshimiye Ange ibyo yavuze yabivugiye abanyarwanda benshi, birababaje umuntu kudahabwa amahirwe kuko atabashije kuvuga indimi z'amahanga nyamara ibyo yari kuvuga byari kugirira akamaro abanyarwanda.Ese ubundi izo projet zizakorerwa abanyarwanda cga tuzajya kuzana ibongerera bo kuzikorerwa??? Iri rushanwa abaritegura nta cyerekezo bafite, abaritera inkunga ntibazi ibyo barimo kuko uretse kwangiza amafaranga yabo ariko tunabona ibikorwa byabo bitakaza agaciro aho kukongera, abakemurampaka ntacyo bashoboye byaba byiza rihagaritswe cga rikegurirwa abikorera bakarishoramo amafaranga yabo kuko ava mu misoro dutanga ntiyakagombye guterwa inyoni. Inteko Nyarwanda y'umuco n'ururimi amafaranga n'umwanya itakaza itegura iri rushanwa iwute igarura umuco mubana bacu basigaye barangwa n'isindwe bikabije inawute inashimangira ururimi inashimangira ururimi rwacu kuko r warangiye aho umwana atakibasha kuvuga NTA akavuga NA niba itabishoboye Nyakubahwa azayikureho. mureke gukinisha amafaranga yacu aba yavuye kure, ikindi kdi kuva ryatangira ntacyo ryatugejejeho. Merci
  • Nouru jean de dieu5 years ago
    kubyerekeranye nururimi rwacu kavukire najye mbonako minisiteri ibishizwe byashyiramwo imbaraga.maze ururimi rwacu rugashyirwamo imbaraga mugihe baninyampinga barikubazwa kuo bimaze kugaragara ko bamwe na bamwe mubakobwa bitabira irushanwa batabasha cyae kurwego bazajya babazwa mucyongereza.ahubw mbona bazacya basubiza mururimi rwabo bavukiyemwo.maze uwumva ushoboye agasubiza muricyo cyongereza.murakoze cyane imana ibane namwe.
  • Mpozembizi jean Marie vianney5 years ago
    Nitegeka irushanwa ryamiss narikuraho kuko ririmo amanyanga menshi barabera cyane ubuse ninde warushyaga mwiseneza josianne kuva kera nkuko babivuga ko habamo ruswa ivuzubuhuha nibyo nabyemeye kbsa
  • Emmy5 years ago
    Aho turemeranya pe kuko ingingo zigenderwa ntizitutse .byaruta bakavanaho irushanwa ridafitutse
  • joseph5 years ago
    ibyo bavuga nibyope twakagobye kure ba kumuco wacu kuko ibyobaza kora bazabikorera abanyarwanda.
  • kwizera5 years ago
    uko niko kuri nanjye nuko mbyumva english nayikuraho cq bakayivuga ariko hakajya habazwa ibiɓazo bifututse knd bidaciriritse rwox
  • Isaac hitimana 5 years ago
    Ntabwo bikwiriye rwose kuba abakobwa ari abanyarwandakazi bahatanira kuba nyaminga w'I Rwanda mu Rwanda ko avuga murizo ndimo Zaje mundege,ntanicyo bimeze rwose,duteze ururimi rwacu Imbere kuko nitutabikora ntawe uzabidukorera,Mwakagombye no kureka gukoresha izina "Miss Rwanda" mugakoresha nyampinga ubundi miss Nibiki?Mureke gukoresha indimi zabandi mutaye izanyu.
  • Nsabimana Felix 5 years ago
    Ibyo Ange kagame Avuga Nibyo kuko niba ari miss Rwanda umukobwa ubaye miss Rwanda agomba kuba afite indagaciro nyarwanda aho nkibaza niba n'icyongereza kibamo, Ntabwo umuntu wakimwe amihirwo ngo ntazi icyongereza kuko irushanwa ni miss Rwanda Ntabwo ari miss England, ikindi Kdi ikigaragara Nuko ari miss cogebank kurusha kuba miss Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND