RFL
Kigali

Anita Pendo wibwe konti ye ya Instagram yahisemo gufungura indi, yishinganisha ku mabi yakorerwa ku yindi yose yamwitirirwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 14:18
0


Anita Pendo umunyamakuru, MC mu bitaramo akaba n'umu Dj ukomeye mu Rwanda mu minsi ishize yibwe konti ye ya Instagram bituma ahitamo gufungura indi, gusa yishinganisha ku mabi yose yakorwa n'uwamwiyitira.



Ku itariki 2 Mutarama 2019 ubwo Anita Pendo yibwaga konti ye ya Instagram, uyu munyamakuru mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru yahise yihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano bityo ategereza ikivamo. Nyuma yo kubona ko icyizere cyo kuba yasubizwa konti ye kiri kugenda kiyoyoka, Anita Pendo yahisemo gufungura indi ndetse anishinganisha ku mabi yose yakorerwa ku zindi konti zamwitirirwa.

Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko nyuma yo kwibwa konti ye afite impungenge z'ibyo ishobora gukoreshwa, icyakora ahamya ko yagerageje kuvugisha inzego zishinzwe umutekano ndetse akeka ko zikiri mu iperereza. Hagati aho ariko arasaba abakunzi be gushishoza ku muntu uwo ari we wese wagira ibyo ababwira abinyujije mu izina rye.

Anita Pendo

Anita Pendo yafunguye indi konti mu gihe iyo bamutwaye yakurikirwaga nabarenga ibihumbi 200

Anita Pendo ni umwe mu ba MC bayoboye igitaramo cya East African Party giherutse kubera mu mujyi wa Kigali tariki 1 Mutarama 2019. Yanabaye umu Dj mu gitaramo cya Spinny Silent Disco cyabaye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND