RFL
Kigali

Apotre Masasu n’umugore we Pastor Lydia basomaniye mu materaniro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/02/2019 11:13
1


Intumwa y’Imana Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration church mu Rwanda yasomanye n’umugore we Pastor Lydia Masasu nk’ikimenyetso cy’urwo bakundana rutazira uburyarya.



Aba bakozi b'Imana basomanye kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 mu materaniro y’abashakanye. Apotre Masasu yabanje kuvuga uburyo cyera yigeze gushyamirana n’umugore we wari wamutumye umuti w’umwana wabo wari urwaye, Masasu ntiyawugura kuko yari ahugiye cyane mu gusengera abantu.

Yaje gutaha adatwaye umuti w'umwana, birakaza cyane umugore we, kugeza aho nijoro baryama bateranye imigongo, ibintu bitari bisanzwe mu rugo rwabo. Umwe ngo yaryamye areba i Bugande, undi aryama areba i Burundi. Icyakora ijwi ry’Imana ngo ryasanze Apotre Masasu rimubwira ko natiyunga n’umugore we, biri bube ibibazo bikomeye cyane. 

Ngo Imana yamuhaye iminota atagomba kurenza atarasaba imbabazi umugore we. Apotre Masasu yakomeje kwihagararaho yanga gusaba imbabazi, gusa aza gusanga ari ngombwa, asaba umugore we ko bajyana mu cyumba cy’amasengesho, nuko undi aramwemerera. Bagezeyo, Apotre Masasu yasabye umugore we imbabazi, undi aramubabarira, amahoro ataha gutyo.

Pastor Lydia Masasu yashimiye umugabo we uburyo agira umutima wo guca bugufi no gusaba imbabazi anasaba abandi bose kumufatiraho urugero. Yahize avuga ko umugabo we akwiriye bizu. Ati: “Ndashimira papa cyane (aravuga umugabo we Apotre Masasu) kuko yihutira gusaba imbabazi. Ni urugero dufite, njyewe nk’umufasha nkwiye gutanga ubuhamya. Ndagushimiye Papa, ukeneye na bizu.” (Reba kuri Youtube kuva kuri2h: 55: 00).


Apotre Masasu numugore we basomaniye mu materaniro

Pastor Lydia yahise yegera umugabo we barahoberana, basomana ku munwa, abari mu materaniro bose bakoma amashyi y’urufaya. Pastor Lydia Masasu yahise ajya kwicara, umugabo we akomeza gutanga impanuro ku bashakanye. Mu kanya gato ariko Pastor Lydia yahise yibuka ikindi kintu yari yibagiwe, asaba umugabo we kumwemerera akakivuga. Yavuze ko ikindi amushimira cyane ari uko akunze kumusohokana kenshi gashoboka no gukora ibishoboka byose ngo yishime.


Ubuhamya bw'urukundo rwabo bwigisha benshi cyane muri Restoration church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhh5 years ago
    ibi babikoze mu giterane cy'abashakanye nta n'abandi bari hemerewe kuhagera usibye abashakanye n'abagiye kurushinga vuba njye rero nta kibazo mbibonamo cyane ko baba bari kwigisha uburyo abashakanye bashobora kwitwara mu ngo zabo. Imana imuhe umugisha cyane kandi ikomeze kumukoresha iby'ubutwari ntago ari buri muntu wese wagira umutima n'umutwaro wo kubaka ingo z'abanyarwanda ziri guenyuka umunsi ku wundi





Inyarwanda BACKGROUND