RFL
Kigali

Apôtre Masasu yabwiye Sebukwe ko adashobora kubyina indirimbo z’‘igishenzi’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2019 11:20
2


Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yatangaje ko ku munsi w’ubukwe bwe yabwiye Sebukwe ko adashobora kubyina indirimbo z’‘igishenzi’ kuko yiyemeje kuba imbata y’Imana ubuzima bwe bwose.



Ibi yabivuze ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019 mu gitaramo “Slaves of worship” cyateguwe na Shining Stars ku nshuro ya kabiri.  Ni igitaramo cyateguwe hisunzwe amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu Gitabo cy’Abaroma 6.18 hagira hati “Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.’’

Apotre Yoshuwa Masasu ukunze kwitwa 'Daddy' n'abakristo be, ni umugabo w'umugore umwe (Pastor Lydia Masasu) bafitanye abana batanu, abahungu babiri ndetse n'abakobwa batatu.

Avuga ko hari benshi babaye imbata ariko batazi umwami bakorera. Atarunga ubumwe n’Imana, ngo nawe yari imbata y’inzoga n’abakobwa akarangwa n’ikinyoma agahora yibaza icyo azaba cyo mu buzima bwe.

Igihe kimwe yiyemeje gukorera Imana agirana amasezerano nayo. Ati “…Maze nsanga aho kuba imbata y’ikindi kintu hari na ‘master’ ndamwemera ndavuga nti ‘master’ guhera uyu munsi Masasu nzakora icyo ushaka ko nkora bishatse kuvuga kuba imbata.

Nzajya aho ushaka ko njya. Nzakora icyo ushaka ko nkora. Nzarara uvuze ngo ndare. Nzicara hasi uvuze ngo nticare hasi (arabikora mu rusengero). Nzaryama uvuze ngo ndyame.”

Ngo avuga iri sengesho yumvaga ari ibintu byoroshye ariko ngo Imana yamucishije bugufi yirirwa asakuza mu rusengero avuga ngo Hallelluya. Imana yamubwiye kwibagirwa ibijyanye n’amashuri ye n’impamyabumenyi afite, atekereza ukuntu yajyaga aseka abatarize.

Apotre Masasu avuga ko yabaye igihe kinini imbata y'inzoga n'abakobwa ariko ko yanzuye gukurikira Umwami n'Umukiza

Avuga ko mu gihe cye yakira agakiza benshi mu ba Pasiteri bari abantu batize, yewe ngo bamwe bari barananiwe no kwiga amashuri yigisha ibyo guteka. Imana yamubwiye gusiga ibye byose akayikorera; imwibutsa ko abo azi n’abo atazi bazakora Politiki, abandi bakajya mu mahanga, abandi bakaba ba Minisitiri, ariko ko we afite inshingano zo kwita ku mitima y’abayirangamiye.   

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 yari ishize abonye izuba mu byo yasabye harimo ‘kuba imbata y’Imana’.  Yabwiye abari mu iteraniro ko bakwiye kuba imbata y'Imana kandi bakirinda kuba imbata y’imbyino zidasobanutse.

Yatanze urugero avuga no ku munsi w’ubukwe bwe, yabwiye Sebukwe ko adashobora kubyina izindi ndirimbo yise iz'‘igishenzi’ ahubwo ko yahisemo abyina indirimbo ziha ikuzo Imana. “Umunsi w’ubukwe bwanjye mbwira Data bukwe wambyariye umudamu. Ndamubwira nti Muzehe rero umunsi w’ubukwe bwanjye ntabwo nzabyina ‘igishenzi’. 

"Arambwira ‘igishenzi’ ni iki ndamubwira nti ‘igishenzi’ ni indirimbo yose itavuga Yesu ni cyo ‘gishenzi’.” Yabwiye Sebukwe ko amaguru ye abyinira Yesu kandi ko ari amahitamo yafashe ahuje n’umutima we.  

Masasu yabwirije abivanga no kubyinira Imana agatera zimwe mu ndirimbo zifashishwa henshi mu ivugabutumwa, ibintu byanyuze benshi.

Atera urwenya akavuga ko ari umusore w’imyaka 17 y’amavuko ndetse agatera umugeri mu kirere, ati “Abajya impaka bazambaze…Urabona ko ndi agasore katagize icyo kabaye”. Yongeraho ko yamaze imyaka myinshi afunguza umugeri urugi.

Apotre Masasu avuga ko ku munsi we w'ubukwe bwe yabwiye Sebukwe ko atabyina indirimbo z''igishenzi'

Soma: Shining Stars yakoze igitaramo cy'imbyino zizihiye benshi, Apotre Masasu atanga inkunga yo kugura imodoka

APOTRE MASASU YAVUZE UKO YABWIYE SEBUKWE KO ADASHOBORA KUBYINA INDIRIMBO Z''IGISHENZI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • robertt4 years ago
    Nta masezerano wagiranye n'Imana ntukabeshye abantu. Vuga ko aramaco yinda nogushakisha imibereho ubeshyeshya amayo magambo yogutukana kubera ishyari ryamunze abantu kubwo kubona umuntu ateye imbere akoresheje ubwenge bwe mwe mukoresha ibinyoma mwambura abo mwita abakirisitu. Mubatekera imitwe. Igishenze ntasoni? Warangiza ngo mukorera izo mama zanyu zamafuti gusa. nta Mana yagutuma gutuka umuntu wabandi kdi uwabene atakwakuye. Ndabonaga abiyita zamapasiteri arimwe mwadukanye gutukana. Mwabapagani mwe.
  • Muhirwa Jonathan 4 years ago
    Ariko abantu ntibakabeshwe Imana ntigirana n' umuntu isezerano abo yarigiranya Bose bararyishye uhereye kuri adamu ukageze kuri mose Isezerano turimo ririhagati yakirisitu nkuhagarariye abantu nimana niyo mpanvu ariryo kwizerwa ,nuwo kwizerwa arumwe kirisitu naho inyoko umuntu twese turigiramo uruhare bikomotse mokwizera yesu naho masasu NGO yagiranye isezerano nande ? Imbata zogukiranuka ntizibigena ahubwo zikorerwamo nuwo arise kirisitu . Naho ibintu byokwemeza abantu mubiveho





Inyarwanda BACKGROUND