RFL
Kigali

APR FC yagarutse i Kigali gukina imikino y’ibirarane nyuma yo gusezererwa muri Confederation Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2021 13:29
0


Nyuma yo kugarukira ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations Cup isezerewe na RS Berkane yo muri Maroc yayitsinze ibitego 2-1 mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, APR FC yagarutse mu Rwanda gukina imikino ine y’ibirarane ifite muri shampiyona.



Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, ni bwo urugendo rwa APR FC yifuzaga kujya mu matsinda ya Confederations Cup rwashyizweho akadomo nyuma yo gutsindirwa muri Maroc ibitego 2-1.

Iyi kipe yakinnye neza igice cya mbere, aho iminota 45 yarangiye iyoboye ku ntsinzi y’igitego 1-0, yaje kurushwa mu gice cya kabiri itsindwa ibitego 2 ndetse ihita inasezererwa muri iri rushanwa.

APR FC ntabwo yatinze muri Maroc nyuma yo gutsindwa kuko yamaze kugaruka mu Rwanda, aho yahasesekaye mbere ya saa Sita z’amanywa.

APR FC igarutse ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda cy’uyu mwaka, aho igomba guhera ku mikino ine y’ibirarane ifite.

Tariki ya 09 Ukuboza 2021, APR FC izakina na Etincelles FC kuri stade Umuganda, tariki ya 26 Ukuboza iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Gasogi United, tariki ya 18 Mutarama 2022, APR FC izakira Mukura i Kigali, mu gihe tariki ya 21 Mutarama Rutsiro izakira APR FC kuri Stade Umuganda.

Mu mikino itatu ya shampiyona APR FC yakinnye, yose yarayitsinze ikaba ifite amanota 9/9 mu gihe shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa imikino 7.

APR FC yagarutse i Kigali ivuye muri Maroc nyuma yo gusezererwa na Berkane muri Confederation Cup

Berkane yatsinze APR FC ibitego 2-1 ihita inayisezerera muri Confederations cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND