RFL
Kigali

Aristide yavuze ku bihe bye na King James, Kina Music, 'urukundo na Gahongayire’ n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2019 18:24
1


Aristide Gahunzire kuri ubu ni we uramutswa ubujyanama bwa ‘Label’ ya the Mane yashinzwe na Bad Rama. Ni umwe mu basore bakiri bato bakuranye urukundo rw’umuziki rwashibutsemo gukorana n’abahanzi b’amazina azwi nka King James n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music mu gihe cy’imyaka irindwi.



Ni umusore ucyeye ku maso umaze imyaka irenga icyenda yiyeguriye gufasha abahanzi nyarwanda mu bijyanye n’ubujyanama. Izina rye ryavuzwe cyane akiri muri Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake Clement.

Yinjiye muri Kina Music mu gihe kimwe na Knowless. Yasanzemo Christopher, Tom Close, Dream Boys baza nyuma ye. Yabanje gufasha umuhanzi King James n’ubwo bitavuzwe cyane.

Bakoranye nta masezerano bafitanye ndetse baje gutandukana, King James ajya muri Kina Music. Icyo gihe Aristide yinjiye muri Kina Music abisikana na King James wavuyemo ku mpamvu impande zombi zagize ibanga.

Aristide yamaze imyaka irindwi muri Kina Music muri Werurwe 2017 arasezera. Mu cyumweru gishize ni bwo byatangajwe ko ari we mujyanama wa ‘Label’ ya The Mane asimbuye Rwema Denis wari umaze amezi atandatu.

Rwema aherutse gutangariza INYARWANDA ko atigeze yirukanwa ahubwo ko hari ibyo atumvikanyeho n’Umuyobozi wa ‘Label’ ya The Mane.

Aristide yinjiye muri The Mane asangamo abahanzi b’amazina azwi nka Safi Madiba, Marina, Jay Polly na Queen Cha. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Aristide Gahunzire yagarutse ku bihe bye akiri umujyanama wa King James, urugendo rw’imyaka 7 yamaze muri Kina Music, icyo ashyize imbere ku ngoma ye muri The Mane, urukundo rwavuzwe hagati ye na Aline Gahongayire n’ibindi.

Mu 2012 ni bwo Aristide yatangiye akazi k’ubujyanama ku bahanzi. Yatangiye afasha bya hafi umuhanzi King James mu bijyanye no gutegura ibitaramo, kumurika album, guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars n’ibindi.

Yamenyanye na King James biturutse kuri Arnold. Yatangiye gukorana na Kina Music yaramaze gutandukana byeruye na King James. Avuga ko nta masezerano yari afitanye n’uyu muhanzi ahubwo ngo bakoranaga nk’inshuti kurusha gushyira imbere amafaranga.

Mu gihe yamaranye na King James yamufashije kumurika album “Umugisha” anamufasha guhatana muri Primus Guma Guma Super Stars. Ni akazi yari afatanyije n’abandi bantu batatu atavuze. Banafashije kandi King James kumenyekanisha ibihangano bye, gutegura ibitaramo n’ibindi.

Aristide avuga ko akorana na King James byari ibihe byiza

Akorana na King James ngo byari ibihe byiza kuko bakoze ibihangano byakunzwe. Umunsi umwe mbere y’uko umunsi wa nyuma wa Guma Guma ugera bagiye gushakisha amajwi mu Mujyi wa Huye bataha mu ijoro, bataragera i Nyanza umushoferi wari ubatwaye ababwira ko ananiwe ashaka gusinzira. Bamubwiye guhanyanyaza bagakomeza urugendo bataregenda n’iminota 15’ ababwira ko byanze.

Icyo gihe King James yari ataramenya neza imodoka. Yafashe umwanzuro wo kuyitwara ariko agenda afite ubwoba kuko yabonaga imbere igikamyo imbere akabanza guhagarara ku ruhande.

Aristide ati “Icyo gihe yari ataramenya imodoka neza [King James]. Yari amasaha y’ibikamyo…igikamyo cyaza giturutse imbere agaparika kigatambuka akongera agafata umuriro tukagenda. Ndabyibuka ko twageze hano UTC mu masakumi n’ebyeri za mu gitondo.”

Akomeza avuga ko atishimiye uburyo amashusho y’indirimbo “Umugisha” yasohotse ameze. Ashingira ku kuba yari indirimbo nziza kandi ikunzwe; yari yiteze ko amashusho azasohoka ari ku rwego rwo hejuru ariko ngo si ko byagenze. Ni ikintu avuga ko cyamubabaje mu gihe yamaze akorana na King James.

Yatandukanye na King James yinjira muri Kina Music- Avuga we na Clement bashyize imbere ubuvandimwe bakorana akazi nk’uko bari barabyiyemeje. Ni yo mpamvu ashyira imbere y’izindi zose zatumye abasha kumara imyaka 7 muri Kina Music.

Yagize ati “Muri Kina Music icya mbere cyari ubuvandimwe ariko na ‘business’ irimo. Clement ni umuntu uri ‘serious’…so hari byinshi rero iyo mukorana ugenda umwigiraho. Kuba ‘serious’ gukunda akazi, kubahiriza akazi, kugira umutima wo gukunda ibyo ukora.”

Mu gihe yamaranye n’aba bahanzi bo muri Kina Music yababonyeho gukunda akazi no kumva bashaka gutera imbere mu mwuga wabo. Yishimira ko ari muri Kina Music bakoze ibikorwa bifatika nk’ibitaramo bakoreye mu Burundi, album bamuritse n’ibindi bikorwa avuga ko byatanze umusaruro ufatika.

Ntashobora kwerura neza impamvu yo kuva muri Kina Music uretse ko ngo hari ‘ibintu’ batumvikanye nk’abantu bakuru bafata umwanzuro wo gusesa amasezerano. Akiva muri Kina Music ntahandi yigeze akora kuko ngo yashakaga gukorera muri ‘Label’ iri ku rwego rwiza nk’iyo yahozemo.

Yavuze ko atagowe no kumvikana na Bad Rama Umuyobozi wa The Mane kuko yasanze bahuje intumbero. Ati “ Bad Rama ni umuntu ukunda umuziki w’u Rwanda ndanabimushimiye hano. Akunda umuziki ni wa muntu nyine uwurwanira ishyaka.

“Kandi ni ibintu yahereye cyera cyane…Kumvikana kwanjye nawe ntabwo kwagoranye kuko nanjye nashakaga umuntu dukorana ufite intumbero duhuje. Bad Rama rero twahise duhuza.” Akomeza avuga ko ibiganiro bagiranye byasize nibura 95% bemeranyije gukorana. 

Hejuru y’ibyo yanakuruwe no kuba ‘Label’ ya The Mane ifite abahanzi ‘beza’ kandi bafi n’ibikorwa bifatika bamaze gukora. Ku ngoma ye yiteguye kugeza The Mane ku rundi rwego. 

Ati “Mwitege kubona ibindi bintu bishya bya The Mane. Ni abantu basanzwe bakora neza bakora ibikorwa byiza. Nje gufatanya nabo tugakomeza ibikorwa byinshi byiza. Twese twize imbere no kwagura ibikorwa by’abahanzi bacu no kubateza imbere birushijeho.” 

Aristide avuga ko yatunguwe n'ibyavuzwe ko yitegura gukora ubukwe na Gahongayire

Aristide yavuzwe mu rukundo na Gahongayire muri Nyakanga 2018, impande zombi ziryumaho. Avuga ko yabyutse akakira ifoto imugaragaza ari kumwe na Gahongayire yashyizwe muri ‘video’ kuri Youtube, bivugwa ko bari mu rukundo.

Iyo foto yayohererejwe n’umuraperi ukomeye hano mu Rwanda atifuje gutangaza. Yasubije inyuma ubwenge asanga ibivugwa nta shingiro bifite kuko bitari ukuri ndetse ngo byatumye abo mu muryango we batangira kumubaza igihe inama z’ubukwe zizabera.

Ati “Hari abo mu muryango wanjye bampamagaraga bakambaza bati nonese ubukwe ni ryari. Gahunda imeze gute inama zitangira kuba ryari. Mu nkuru yavugaga ko ubukwe bugomba kuba mu kwezi kwa karindwi akavuga ko yaganiriye n’inshuti zacu njye na Aline. Ubwo inshuti zacu za hafi ni abahanzi twakoranaga.”

We na Gahongayire bahisemo guceceka ndetse ngo iyo bahuraga barabisekaga. Aristide anavuga ko yamaze gukuza kuri Youtube iyo ‘video’ yavugaga iby’ubukwe bwe na Gahongayire.

Arsitide avuga ko bigoye kubona umuhanzi wateye imbere mu gihe nta ‘label’ abarizwamo cyangwa se adafite abandi bantu ku ruhande batavugwa bamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Avuga ko umuziki wo hambere utandukanye n’uw’ubu kuko uw’ubu usigaye ubyara amafaranga kurusha mbere. Yavuze kandi ko mu mishanga ya vuba The Mane ifite harimo no kumurikira itangazamakuru umuhanzi mushya witwa Mbanda watsinze irushanwa ‘Spark Your Talent’.

Aristide muri studio ya INYARWANDA TV

Aristide yamaze imyaka 7 muri Kina Music iyoborwa na Ishimwe Karake Clement

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARISTIDE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa ndayisenga4 years ago
    Nje nshaka umuziki gwa yvrry.





Inyarwanda BACKGROUND