RFL
Kigali

Arthur Nkusi, Salvado, Eric Omondi bagiye guhurira mu iserukiramuco rya ‘Africa Laugh’ rizabera muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2019 16:22
0


Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi uri mu banyerwanya bakomeye mu Rwanda, yatumiwe gutera urwenya mu iserukiramuco rya ‘Africa Laugh’ rizabera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ritegurwa na Mwalim Churchill uri mu banyarwenya bihagazeho muri Afurika.



Ni ku nshuro ya Gatatu iri serukiramuco ‘Africa Laugh Festival’ ry’urwenya rusesuye rigiye kubera muri Kenya. Ryatangijwe mu 2016, rikomeza mu 2017, mu 2018 ntiryaba. Kuri iyi nshuro riteganyijwe kuba tariki 26-27 Nyakanga 2019 ribera i Nairobi.

Ryatumiwemo abanyarwenya bubatse amazina muri Afurika barimo Salvador wo muri Uganda, Agnes Akite wo muri Uganda, Eric Omondi wo muri Kenya, Njambi McGrath wo mu Bwongereza, Mc Jessy, Sleepy David, Mammito, Prof.Hamo, MCA Tricky na Dj Shiti.

‘Africa Laugh Festival’ isanzwe itegurwa n’umunyarwenya Churchill. Anategura ibitaramo by’urwenya yise ‘Churchill live show’ biri mu bikomeye mu gihugu cya Kenya dore ko byitabirwa n’abarenga ibihumbi bitanu.

Uyu Churchill ari mu banyarwenya bakomeye mu Afurika asanzwe anategura kandi ibitaramo bya ‘comedy show’ ya mbere mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba biba buri cyumweru.

Arthur Nkusi aherutse gutegura iserukiramuco rw'urwenya 'Seka' yari yatumiyemo ibirangirire

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Arthur Nkusi, yatangaje ko kuba hari ibitaramo by’urwenya atumirwamo mu mahanga bimwereka y’uko hari umubare munini ukunda ibyo akora.

Yavuze ko nawe ateganya gutangaza ibitaramo by’urwenya bya ‘Live shows’ yizeye neza ko hari ibyo azigira kuri Churchill usanzwe utegura ibitaramo nk’ibi.

Yagize ati “Guhora ntumirwa nibyerekana ko bakunda akazi mbakorera. Nkunda kujya hanze najye nkagira icyo mbigiraho. Dore ko tugiye gutagiza live shows zihoraho, bizamfasha kumenya uko we abigenza kubona abantu 5000 buri cyumweru.”

Ku rubuga rugurishirizwaho amatike yo kwinjira muri iri serukiramuco ‘Africa Laugh Festival’, bavuze ko muri uyu mwaka w’2019 baguye mu bijyanye n’imitegurire kandi ko bizaba ari byiza.

Bavuze ko umunsi wa mbere w’iri serukiramuco ari ku wa 26 Nyakanga 2019, gutangira ni saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Kenya. Iri serukiramuco rizanakomeza, kuya 27 Nyakanga 2019 nabwo gutangira ni saa munani z’amanywa. Iri serukiramuco rizabera ahitwa Carnivore Gardens

Mu myanya isanzwe, kwinjira ni 1 000 KES. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Table) ni 2 000 KES. Mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Table) ni 5 000 KES.

Arthur yatumiwe mu iserukiramuco ry'urwenya rikomeye muri Afurika

Iri serukiramuco rihurije hamwe ibirangirire mu mwuga wo gusetsa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND