RFL
Kigali

AS Kigali na Sunrise zaguye miswi, Police FC itsindwa umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2019 20:09
0


Mu mukino utari woroshye wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru, warangiye AS Kigali yari yakiriye umukino inaniwe gutsinda nyuma yo kunganya na Sunrise ibitego 2-2, Police Fc mu wundi mukino itakariza amanota atatu i Muhanga bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino.



Ni umukino AS Kigali yashakaga intsinzi ya kabiri yikurikiranye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gukura amanota atatu ku kibuga cya Kamarampaka ku mukino w’umunsi wa 10, ubwo Haruna yatsindaga igitego cya mbere kuva yagera muri AS Kigali.

Umukino watangiye AS Kigali ikina neza mu minota itanu ya mbere, ariko nyuma yaho Sunrise nayo yinjiye mu mukino itangira guhererekanya neza mu kibuga hagati.

Mu minota 30 y’igice cya mbere amakipe yombi yamaze iminota myinshi akinira mu kibuga hagati cyane, kugera imbere y’izamu biba inshuro nke n’uburyo bwo gutsinda buba buke. Nyuma yiyo minota amakipe yombi yatangiye gusatirana ariko Sunrise ikaba ariyo igera imbere y’izamu rya AS Kigali kenshi.

Ku munota wa 32’ ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu uvuye ku ruhande rw’iburyo, Niyibizi Vedaste yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Sunrise.

AS Kigali yabaye nk’ikangutse isatira izamu rya Sunrise cyane ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Sunrise iyoboye ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yagaragaje umukino mwiza urimo gusatirana cyane bitandukanye n’igice cya mbere, kuko cyabonetsemo ibitego bitatu ku mpande zombi.

Umutoza Eric Nshimiyimana yakoze impinduka ebyiri zafashije AS Kigali mu gice cya kabiri, Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga Benedata Janvier arasohoka, Patrick Essombe ajya mu kibuga asimbuye Ibrahim Nshimiyimana, nyuma Nova Bayama yasohotse mu kibuga hinjira Fiston Nkinzingabo.

Izi mpinduka umutoza yakoze zatanze umusaruro ku bruhande rwa AS Kigali kuko yacuritse ikibuga isatira Sunrise ku buryo bukomeye.

Ku munota wa 56’ ku mupira wari uturutse kuri Haruna Niyonzima, Bishira Latif yishyuye igitego, icyizere ku bakunzi bayo kiragaruka. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

Ku munota wa 86 nyuma yo kurusha Sunrise mu kibuga hagati, abasore ba AS Kigali bazamukanye umupira bawuhindura imbere y’izamu usanga Patrick Essombe ahagaze neza atsinda igitego cya kabiri cya AS Kigali.

Surise ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 90, Samson Babuwa atsinda igitego cyo kunganya yatsindishije umutwe, akomeza kuyobora abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko yujuje ibitego 10.

Iminota  90 y’umukino yarangiye amakipe agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Kunganya uyu mukino ntacyo byahinduye ku rutonde rwa shampiyona kuri aya makipe kuko AS Kigali yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 12, naho Sunrise yagumye ku mwanya wa 6 n’amanota 15.

Police FC mu wundi mukino yatsindiwe i Muhanga na AS Muhanga igitego kimwe ku busa, itakaza amanota atatu mbumbe bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino.

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK.21), Rusheshangoga Michel 22, Ahoyikuye Jean Paul 27, Karera Hassan 3, Bishira Latif (C.5), Nsabimana Eric Zidane 30, Kalisa Rachid 19, Benedata Janvier 10, Nova Bayama 13, AlongoMba Martel 17, Nshimiyimana Ibrahim 20

Sunrise FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK.30), NiyonshutiGadi 3, Nshimiyimana Regis 4, Muhinda Bryan 5, Ndayisenga Jean d'Amour 22, Suleiman Manjanjaro 21, Wanji Pius 19, Mudeyi Suleiman 7, NiyibiziVedaste 10, Samson Babuwa 17, Uwambazimana Léon (C.6)


Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi


Umutoza Moses Basena uri kwitwara neza muri Sunrise


Mudeyi Suleiman wakinaga muri Rayon Sports yitwaye neza muri uyu mukino


Nova Bayama ahanganye na Niyonshuti Gadi


Karera Hassan wasimbutse mu kirere ngo atere umupira n'umutwe


Sunrise yafunguye amazamu itsinda igitego cya mbere cya Vedaste


Niyibizi Vedaste yishimira igitego yatsinze


Vedaste watsinze igitego cya mbere cya Sunrise



Haruna Niyonzima ntiyabanje mu kibuga


Uko indi mikino yarangiye

AS Muhanga 1-0 Police FC

Bugesera 2-0 Espoir FC

Mukura 0-0 Marine

AS Kigali 2-2 Sunrise FC

Umwanditsi SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND