RFL
Kigali

AS Muhanga igiye gusinyisha Joshua abe umusimbura wa Bizimana Yannick werekeje muri Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2019 18:50
2


Nyuma yuko ikipe ya AS Muhanga igurishije uwari Rutahizamu wayo Bizimana Yannick mu ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu igiye kugura undi mwataka wo kumusimbura uvuye muri Rwamagana City FCMbanza Joshua aho ngo umutoza wa AS Muhanga ariwe agiye kubakiraho ubusatirizi bw'iyi kipe.



Joshua agiye gusinya amasezereno y’imyaka ibiri muri AS Muhanga, aho amasezerano ye azarangira mu mwaka wa 2022. Agiye gusinyira AS Muhanga nyuma yuko amasezerano ye yari yarangiye muri Rwamagana City FC.

Mbanza Joshua wakiniraga Rwamagana City FC

Uyu rutahizamu w’imyaka 21 yakiniye Gasogi United imikino micye ari mu igeragezwa, ubu ni umwe bakinnyi bari bayoboye ubusatirizi bwa Rwamagana City. Nyuma y’uko iyi kipe itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere aho yatsinzwe kuri penality 5-3 mu mukino wo kwishyura nyuma yo kurangiza banganya 0-0, Mbanza Joshua yahise afata umwanzuro wo kuba yayivamo akerekeza muri AS Muhanga.

Mbanza Joshua yakiniye amakipe nka Seeta United FC yo muri Uganda. Nyuma yaje kwerekeza mu igeragezwa mu ikipe ya Gasogi United, aza kuhava yerekeza mu Kajyera FC, akaba yari amaze igihe akinira Rwamagana City FC.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusanganwa Darius4 years ago
    ndumva uwomu Kinney I azamuyu rwego gwimikinire pee courage musaza.
  • SEBERA David4 years ago
    Mukuri As muhanga itomboye rutahizamu ukomeye kuko Mbanza Joshua numwe mubataka beza batazuya imbere yizamu imikino myinshi nabonye uwomusore akina nibaza impamvu adahamagarwa mumavubi kuko dukeneye abataka bafite imbaraga umuvuduko gutsinda ibitego Kuvanamubona ibyobyose arabyujuje.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND