RFL
Kigali

AS Muhanga ivugwamo COVID-19 yishimiye isubikwa ry’umukino wayo na Bugesera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/04/2021 18:11
0


Nyuma yo kugaragaramo abakinnyi 10 n’abafasha b’abatoza babirI banduye Coronavirus, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino AS Muhanga yagombaga kuzakina na Bugesera FC ku wa gatandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.



Ku nshuro ya kabiri As Muhanga yongeye kugaragaramo umubare munini w’abakinnyi banduye Coronavirus, bituma umukino wa mbere muri shampiyona 2021 bari kuzakina na Bugesera usubikwa bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.Com, umunyamabanga w’ikipe ya AS Muhanga, Bisangwabagabo Yousuf, yavuze ko bishimiye icyemezo cya FERWAFA kuko bazasubira mu kibuga bariteguye neza kandi nta bibazo bafite.

Yagize ati”Inyandiko FERWAFA yanditse igaragaza ko umukino wacu na Bugesera wasubitswe, urumva nta kuntu tutari kubyishimira kubera dutekereza ko igihe umukino uzajya gukinirwa bazaba baraturekuye tugakora imyitozo ndetse n’abari baragize ikibazo cy’uburwayi bashobora kuzaba barakize, icyo gihe nyine umukino uzakinwa hatsinde ubikwiye.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nta gitutu bizabashyiraho gukina imikino myinshi mu gihe gito, kubera ko ataribwo bwa mbere byaba bibaye kandi babizi ko uyu mwaka bazakina imikino yegeranye mu gihe gito, kuko icy’ingenzi ari uko abakinnyi bazaba ari bazima bari mu mwuka wo guhatana.

Ubuyobozi bwa AS Muhanga buvuga ko butaramenya niba imikino izakurikiraho ya APR FC na Gorilla izakinwa nubwo bo bafite icyizere ko abakinnyi bazaba bameze neza, ndetse ntibanazi igihe uyu mukino wasubitswe uzakinirwa kuko FERWAFA yavuze ko izabibamenyesha.

Agaruka ku myiteguro y’uyu mwaka w’imikino, Yousuf yavuze ko iyi kipe ikomeje imyitozo ndetse bamaze no kuganiriza abakinnyi bashya bagomba gushyira umukono ku masezerano.

Yagize ati”kugeza kuri uyu munsi abakinnyi bakomeje imyitozo buri wese ari gukorera ahari ku giti cye ntaho ahurira na mugenzi we nkuko yibana mu cyumba, baracyafite gahunda yo guhatana ikibura ni uko twakomorerwa tugatangira imyitozo tugakina, naho abakinnyi batasanzwemo COVID-19 bo bari biteguye gutangira shampiyona.

“Mbere yuko shampiyona itangira birumvikana hari imyanya yari isigaye tutarashyiramo abakinnyi tugomba kugura mbere yuko dutangira gukina, cyane cyane ko turi no mu gihe kidusaba gukina imikino myinshi kandi mu gihe gito, twamaze kumvikana n’abakinnyi batatu tudashaka gutangaza amazina yabo, tuzabatangaza kuri uyu wa gatanu bamaze gusinya”.

AS Muhanga iri mu itsinda A rigizwe na APR FC, Gorilla FC na Bugesera FC. Umukino wa mbere iyi kipe yari kuzawukina ku wa gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, na Bugesera FC.

Abakinnyi 10 ba AS Muhanga basanzwemo Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND